00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Victory yashyize ku isoko Album nshya ya 2 yise “Mbwiza Ukuri”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 August 2012 saa 02:32
Yasuwe :

Umuhanzi Victoire Ngarambe uzwi cyane ku izina rya Elion Victory wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Marita” yaririmbanye na Kamichi, “Amafaranga” na “Niko Ateye” yakusanyirije hanze indirimbo ze nshya n’izagiye zikundwa kuri Album ye ya kabiri yise “Mbwiza Ukuri”, ubu iri ku isoko.
Elion Victory uzwiho kuba ari umuhanzi w’umuhanga mu gucuranga gitari, avuga ko n’ubwo iyi Album iriho nyinshi mu ndirimbo ze nshya aheruka gushyira hanze muri iyi minsi, iyi Album yise “Mbwiza Ukuri” hariho n’izindi ndirimbo (...)

Umuhanzi Victoire Ngarambe uzwi cyane ku izina rya Elion Victory wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Marita” yaririmbanye na Kamichi, “Amafaranga” na “Niko Ateye” yakusanyirije hanze indirimbo ze nshya n’izagiye zikundwa kuri Album ye ya kabiri yise “Mbwiza Ukuri”, ubu iri ku isoko.

Elion Victory uzwiho kuba ari umuhanzi w’umuhanga mu gucuranga gitari, avuga ko n’ubwo iyi Album iriho nyinshi mu ndirimbo ze nshya aheruka gushyira hanze muri iyi minsi, iyi Album yise “Mbwiza Ukuri” hariho n’izindi ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cya kera, iriho indirimbo 17.

Aganira na IGIHE, Elion avuga ko yifuje kugeza ku bafana be indirimbo ze kuko hari abantu bahora bazimusaba bakanamubwira ko bazikunda ariko batahita babona aho bazikura. Yagize ati “izo ndirimbo abantu benshi bazikunda ntibabonaga uko bazitunga. Benshi bazumviraga kuri Radio kandi bazikunda bifuza kuzitunga iwabo mu ngo. Ni yo mpamvu nahise nkora iyi Album ngo abantu babashe kuzibona.”

Tumubajije impamvu adakora ibitaramo binini byo gushyira hanze Album ze, Elion Victory avuga ko ari ukubera ko atari yabona abaterankunga bamufasha. Avuga ariko ko ateganya gutangira gukora ibitaramo bikomeye. Yagize ati “Ni uko nta baterankunga mfite. Ndateganya gukora ibitaramo byanjye binini hamwe n’ikipe yanjye nshyashya mfite ubu, mu buryo bwo kwamamaza no kugurisha ibyo bihangano byanjye.”

Izindi Album za Elion Victory ni “Babwire” yiganjeho indirimbo zatumye amenyekana nka “Marita”, “Amafaranga” n’izindi zitamamaye cyane nka “Babwire”, “Impumuro”, “Ongera Unyumve”, “Call My Number” n’izindi.

Elion avuga ko iyi Album ye iri ku mafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf) kuri CD n’ibihumbi icumi (10,000Rwf) ku mashusho yazo DVD.

"Mbwiza Ukuri" Album nshya ya Alion Victory

Elion yafashije abahanzi mu bijyanye no kubacurangira mu ndirimbo zabo no guhuza injyana (melodies) n’amagambo hamwe mu gutunganya no kunonosora indirimbo zabo. Abo bahanzi ni nka Tom Close, Docter Claude, Mani Martin, Kitoko, Mc P n’abandi benshi.

Zimwe mu ndirimbo nshya za Elion Victory ni “Only One Girl”, “Mbwira Yego” hamwe na “Iyo Mbimenya”, indirimbo nshyashya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Only One By Elion

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .