Mu gihe bamwe mu bahanzi bakomeye ku mico gakondo y’ibihugu bakomikamo, Eric Mucyo abona kuvanga injyana gakondo y’u Rwanda n’injyana zamaze kwamamara bitica umuco ahubwo biwumenyekanisha ahandi.
Aganira na IGIHE, Mucyo yatangaje ko kuvanga injyana ari uburyo yihariye bumufasha kumenyekana ndetse bikamenyekanisha umuco nyarwanda, ati “ku njyana y’umuco gakondo w’u Rwanda niho mpera nshaka gusobanura inkomoko yanjye cyangwa inkomoko ya muzika yanjye.”
Ati “kandi ku bufatanye n’abandi bahanzi mbona hari aho tuzagera, nubwo abakora umuco gakondo nta marushanwa bagira abahesha ibikombe bikomeye mu Rwanda ariko igihe kizagera, kuko hari imbaraga tugomba kubanza gukoresha kugira ngo tuzamure injyana gakondo muri rusange ”
Injyana Mucyo Eric avanga n’izindi njyana kugira ngo umuziki we ugire umwihariko mu mahanga, zigaragarira nko mu ndirimbo ‘I Bwiza’ yakoranye na Jay Polly aho avanga ikinyemera n’injyana nyafurika (Afrobeat), ‘Igicantege’ mu njyana ya zouk no guhogoza bya kinyarwannda akanivanga n’izindi.
Indirimbo "I Bwiza" yafatanyije na Jay Polly
TANGA IGITEKEREZO