00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwitende I-Kabod agarutse mu muziki nyuma y’imyaka 10

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 26 September 2014 saa 11:36
Yasuwe :

Mwitende I-Kabod, umwe mu bahanzi bamenyekanye muri Orchestre Salus Populi mu myaka ya za 2001 kugeza 2006, yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe asa n’uwawusubitse.
Indirimbo Singorita, ni imwe mu ziri kuri album Baho ya I-Kabod. Iyi inagaragara mu mashusho ivuga ku rukundo, ikaba iri mu rurimi rw’Igifaransa. Amashusho yayo yakorewe i Burundi ikaba inagaragaramo umunyamideli kabuhariwe mu Burundi witwa ‘Kabatesi Anick’.
Reba Signorita hano
Hari ababonye I-Kabod mu ndirimbo nshya bikanga (...)

Mwitende I-Kabod, umwe mu bahanzi bamenyekanye muri Orchestre Salus Populi mu myaka ya za 2001 kugeza 2006, yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe asa n’uwawusubitse.

Indirimbo Singorita, ni imwe mu ziri kuri album Baho ya I-Kabod. Iyi inagaragara mu mashusho ivuga ku rukundo, ikaba iri mu rurimi rw’Igifaransa. Amashusho yayo yakorewe i Burundi ikaba inagaragaramo umunyamideli kabuhariwe mu Burundi witwa ‘Kabatesi Anick’.

Reba Signorita hano

Hari ababonye I-Kabod mu ndirimbo nshya bikanga ko atari we...

Bari bicaye imbere ya mudasobwa bajya impaka: Umwe ati “Uyu ndamuzi yize i Ruhande mu bihe byacu yari no muri Orchestre ya Salus Populi...” Undi ati “Oya ntibishoboka, nibyo koko yaririmbye, acuranga ingoma ndetse anayobora Orchestre Salus Populi; ariko si mu bihe byanyu by’ejo bundi, ahubwo ni mu bihe byacu, wari utaragera i Ruhande!” Impaka zikomeje kubura gica umwe muri abo bantu arampamagara ati “Ko harya nawe wari umuhanzi i Ruhande, urebye neza aya mashusho y’iyi ndirimbo, uyu muntu ntaho umuzi?”

Byatumye tujya kureba Umuhanzi Mwitende I-Kabod kugira ngo atumare amatsiko. Twamusanze ku Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Kicukiro, IPRC Kigali ahahoze ETO Kicukiro, tugirana ikiganiro kirambuye aho yatangiye atwibwira nk’Umwarimu w’amasomo yo kwihangira imirimo, ubukungu n’ishoramari bigenewe ba Injeniyeri ndetse n’imboneza-bushakashatsi; ayo masomo akanayigisha kandi mu gihe kidahoraho, mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yahoze ari KIST.

Iyo mirimo ayifatanya no kuyobora ikigo cye E-baho Ltd (www.e-baho.net) gitanga serivisi zitandukanye zirimo ubugishwanama mubyo kwihangira imirimo, uburezi n’imyidagaduro n’ibindi.

By’umwihariko, I-Kabod agarutse mu rubuga rw’abahanzi ba muzika mu buryo buziguye. "Signorita" indirimbo iherutse gukwiragira ku mbuga zitandukanye mu mashusho, ni imwe mu zigize album yise "BAHO" yarangije gutunganya akaba yitegura no kuyimurika mu gitaramo ateganya mu minsi ya vuba.

Hari abitiranya I-Kabod na murumuna we Patassé…

Mu kiganiro n’uyu mugabo, ubwo yabwirwaga uko Umunyamakuru yasanze bamujyaho impaka, yavuze ko kumwibeshyaho bitatungurana kuko hari n’abamwitiranya na murumuna we witwa Patassé kubera ko habayeho impurirane z’ibintu bitatu mu buryo bugoye gusobanura.

Kwiga muri Kaminuza imwe, Kaminuza NKuru y’u Rwanda i Butare, kuba muri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza bavuza ingoma (drummer) ndetse no kuyobora iyo Orchestre Salus Populi. Nyamara kandi ngo bakaba barize muri iyi kaminuza mu bihe bitandukanye, bivuze ko murumuna we yahageze we amaze nk’imyaka ibiri ahavuye.

Iyo mpurirane yatuyoboye ku kibazo cy’impano z’ubuhanzi mu muryango akomokamo, aho yadusobanuriye ko mu by’ukuri ahereye nko kubo azi; Sekuru yakiranuraga umurya w’inanga naho nyirakuru akaba umuhanga wo kuyiririmbira no kuyitamba bigatuma bizihiza igitaramo bombi.

Ku babyeyi bamubyara bombi mbere yo kubana baririmbaga muri korali z’amatorero y’Ababatisita kuri se ndetse n’Abadivantisiti kuri nyina na n’ubu ndetse baracyaririmba bombi mu itorero ryAbabatisita.

Ku bavandimwe babo, hafi ya bose ni abaririmbyi, abahimbyi n’abacuranzi muri korali; ndetse kuri we na murumuna we, mbere yo kujya muri muzika isanzwe bahereye impano zabo muri Korali z’abana, nyuma y’urubyiruko mu itorero Baptista.

Amaze imyaka 10 asa n’utagaragara muri muzika…

Mwitende I-Kabod agarutse mu ruhando rwa muzika, nyuma y’imyaka 1O kubera ko ari bwo yaherukaga mu rubuga muri Orchestre Salus Populi yabereye umuyobozi igihe cy’imyaka ine yose, akaba kandi yaravuzaga ingoma, yandika indirimbo anaririmba; si ibyo gusa kuko ataretse no kuba umusizi.

Nyuma y’imbaraga ndetse no kwiyemeza bigaragarira mu ndirimbo ye "Signorita" yamaze gushyira hanze, Album yise BAHO yose nayo ikaba yenda kujya ahagaragara, yiteguye gufatanya ndetse no gufasha abandi bahanzi kubyaza umusaruro muzika n’izindi ngeri z’ubuhanzi.

Hari ibyo yumva yafasha abahanzi bagenzi be…

Kuri we ngo ntaho umuhanzi yacikira inganzo kuko ihora imukirigita, ariko kandi ngo nk’inararibonye yubatse, akagira akazi, akikorera ndetse by’umwihariko akaba yigisha ibyo kwihangira imirimo; ntagarutse muri muzika kwinezeza gusa, ahubwo ingamba ze ni ukwerekana ndetse yihereyeho ko ubuhanzi muri rusange ari umwuga utunga ubifitiye impano nta shiti, mu gihe anyuze mu nzira z’ubushabitsi (business) nk’uko n’iyindi myuga yose bigenda.

Nubwo bimaze kugaragara ko ingeri zitandukanye z’ubuhanzi cyane cyane muzika hari abo zimaze kugaragariza icyizere cy’ubunyamwuga ndetse no kuba zatunga ba nyirazo; nta gushidikanya ko hari abandi ndetse benshi bafite impano ariko kandi bagorwa no gutora umurongo wo kubyaza izo mpano zabo ubunyamwuga kugira ngo bazikame ubushobozi bwo kubabeshaho nk’indi myuga yose.

Ibyo azabinyuza muri serivisi zitangwa n’ikigo cye E-baho Ltd (www.e-baho.net), ariko kandi byumwihariko we n’itsinda “IYOMBE” rimucurangira rizanafasha no kuzamura abahanzi cyane cyane abafite impano badafite ubushobozi, hibanzwe cyane ku bana, abari n’abategarugori ndetse n’abandi bo mu bindi byiciro bishobora kuba bikunze kubonekamo cyane abantu badafite amikoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .