00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yarumye ahuha abajijwe ibyo gutandukana n’umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 August 2023 saa 04:23
Yasuwe :

Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P, ntiyashatse kugira icyo avuga ku makuru yo gutandukana na Ingabire Olivia barushinze muri Werurwe 2021.

Hari mu kiganiro yagiranye na Kiss FM muri “Breakfast with Stars’’, yatumiwemo kugira ngo asogongeze abantu Extended Play [EP] aheruka gushyira hanze y’indirimbo umunani.

Andy Bumuntu uri mu bakora iki kiganiro yabajije Platini uko yabashije guhangana n’ibibazo yanyuzemo byo gutandukana n’umugore we mu gihe ari na bwo yakoraga iyi EP.

Platini mu gusubiza yagize ati “Ntekereza ko ibibazo by’ubuzima bw’umuryango bikemurirwa mu muryango n’ubundi […]. Uzumva bakubwira ngo amakuru bayakuye mu nshuti za hafi. Ese inshuti za hafi zakuvamo? Ntabwo nahungabanyijwe n’ibyavuzwe kuko itangazamakuru ndarimenyereye. Nanjye hari amakuru menshi yanjye mba numva abantu bazi kundusha.”

Uretse gutandukana kwa Platini na Ingabire, mu makuru yavugwaga harimo ko n’umwana wari wavutse mu rugo rwabo muri Nyakanga 2021 atari uw’uyu mugabo. Platini ahereye kuri ibi yavuze ko umwana abantu bagomba kujya bamwitondera.

Ati “Ntabwo ndi hano gusobanura ibintu byose kuko nshobora gukora amakosa ariko iyo bijemo abana ni ikintu kigomba kwitonderwa. Imikurire y’abana ishobora kuhangirikira."

"Ushobora kuvuga ku bindi byose ariko iyo bigeze ku mwana bisaba kwitonda. Nkunda abana nk’uko umubyeyi wese yakunda abana, nk’umuntu kandi nkakunda abana […] kurinda ubusugire bw’umwana ni ikintu kiremereye.’’

Ibya Platini n’umugore byagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka ndetse hari amakuru ahamya ko batari bakibana mu rugo. Aba bombi barushinze muri Werurwe 2021.

Platini ntiyashatse kuvuga ku bijyanye no gutandukana n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .