00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurambo w’umuraperi MohBad wataburuwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 September 2023 saa 06:24
Yasuwe :

Umurambo w’umuraperi Oladimeji Aloba [MohBad] wo muri Nigeria wataburuwe kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekanye icyamwishe.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ya Nigeria, Benjamin Hundeyin abinyujije ku rubuga rwa X yemeje ko igikorwa cyo gusuzuma umurambo w’umuraperi MohBad cyatangiye.

Yanditse agira ati “Gutaburura umurambo birarangiye, ibizamini bya bigiye gutangira.”

Ni igikorwa gikozwe nyuma y’iminsi mike urubyiruko n’abo mu muryango wa MohBad bamaze bigaragambya basabira ubutabera uyu muraperi wari mu bahanzi bashya batanga icyizere mu muziki wa Nigeria.

Uyu muraperi wari utangiye kubaka izina mu muziki yapfuye urupfu rutunguranye ku wa 13 Nzeri 2023 ku myaka 27.

Urupfu rwa MohBad rwateje akaduruvayo mu ruganda rw’imyidahaduro muri Nigeria kuva ku bakunzi b’umuziki kugeza ku bahanzi barimo Meek Mill, Davido, Olamide, MI, Goya Menor, Tiwa Savage, Lil Durk, Kodak Black, bakomeje kwandika amabaruwa bihanganisha umuryango we ndetse banasabira ubutabera uyu musore waguye mu gace ka Ikorodu mu mujyi wa Lagos.

Ku wa 18 Nzeri 2023 Polisi yo mu mujyi wa Lagos yatangaje ko igiye gutangira iperereza ku cyishe MohBad.

Kugeza ubu amakuru ari hanze avuga ko Naira Marley n’itsinda rye bahamagajwe na Polisi mu rwego rwo gukora iperereza ku cyateje urupfu rwa MohBad dore ko byavuzwe kenshi ko yari afitanye ibibazo n’uyu muraperi ndetse yigeze no kumutera ubwoba kenshi nubwo abihakana.

Urubyiruko rwo muri Nigeria rumaze iminsi mu mihanda rwigaragambya rusaba ubutabera kuri uyu muraperi
MohBad yitabye Imana afite imyaka 27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .