00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baryanye inzara bakeka ko Jody yambaye ubusa (Amafoto)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 November 2015 saa 01:16
Yasuwe :

Muyoboke Phibi uzwi ku izina rya Jody yateye benshi kumwibazaho ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyo kumurika bwa mbere album ya Two4Real giherutse kubera muri Kaizen ku Kabeza.

Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo nka ‘Karimo’, ‘Tenderness’ , ‘Better Than Them’ n’izindi yitabiriye iki gitaramo yambaye mu buryo bwatumaga bamwe bakeka ko yambaye ubusa igice cyo hasi.

Abari bicaye mu myanya ya kure n’abatarashishoje neza, baketse ko uyu muhanzi yaje kuririmba nta pantaro yambaye. Ku gice cyo hasi, Jody yari yambaye akenda benshi bita ‘Bas’, karabengeranaga cyane ndetse gafite ibara risa n’umubiri we ari nacyo cyateraga benshi gukeka ko yibagiwe kwambara.

Jody akigera ku rubyiniro, benshi mu bafana barahagurutse bamwe bavuza induru kubera imyambarire idasanzwe uyu mukobwa yari afite. Uyu muhanzi waririmbye mu buryo bwa live yashimishije abakunzi be gusa ibyuma byaje kumutenguha ntiyasoza.

Mu gitaramo cyabereye i Musanze ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2015, Jody nabwo yari yambaye agapira k’umutuku kagaragaza inda ye.

Uwareberaga kure yakeka ko uyu mwari yambaye ubusa hasi
Akenda yari yambaye kasaga neza n'umubiri
N'i Musanze Jody yagiye yambaye agapira kagaragaza inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .