00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 5 irashize Jody aharanira kumenyekana no gushinga imizi muri muzika

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 6 August 2014 saa 08:23
Yasuwe :

Jody Phibi, imwe mu mpano zivugwaho gupfukiranwa kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yatangiraga muzika, magingo aya aracyaharanira kurebe ko nawe yaba nk’abandi, aririmbe bimutunge, yitwe icyamamare mu Rwanda no ku Isi yose. Inzira iracyari ndende ariko kuri we aracyategereje ko umunsi we ugera ngo arenge akarongo amaze imyaka 5 agerageza kurenga.
Uyu mukobwa wavutse kuwa 9 Ukwakira 1991, azwi mu ndirimbo, Ni njye nawe, Ndi fier, Twishimane n’izindi.
Uko Jody yinjiye muri muzika
Hagati ya 2008 na (...)

Jody Phibi, imwe mu mpano zivugwaho gupfukiranwa kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yatangiraga muzika, magingo aya aracyaharanira kurebe ko nawe yaba nk’abandi, aririmbe bimutunge, yitwe icyamamare mu Rwanda no ku Isi yose. Inzira iracyari ndende ariko kuri we aracyategereje ko umunsi we ugera ngo arenge akarongo amaze imyaka 5 agerageza kurenga.

Uyu mukobwa wavutse kuwa 9 Ukwakira 1991, azwi mu ndirimbo, Ni njye nawe, Ndi fier, Twishimane n’izindi.

Uko Jody yinjiye muri muzika

Hagati ya 2008 na 2009 nibwo Muyoboke Phibi wahisemo gukoresha izina rya Jody Phibi yinjiye muri Studio bwa mbere. Mu kiganiro na IGIHE, Jody yavuze ko aririmba bwa mbere yari akiri mu mashuri yisumbuye ndetse indirimbo ya mbere yaririmbyemo itari iye.

Yagize ati, “Njya muri Studio bwa mbere nari muri segonderi, icyo gihe hari umuhungu umwe wigaga aho ajya gukorana indirimbo n’umwarimu wacu ni uko bansaba ko naza nkabaririmbiramo, ndabikora barambwira ngo mfite ijwi ryiza, bantera akanyabugabo ntangira kwiyumvamo ubuhanzi gutyo.”

Indirimbo ye ku giti cye ya mbere Jody yaririmbye yayise Ni njye nawe.

Inzitizi z’ababyeyi n’ishuri

Kimwe n’abandi bahanzi benshi bo mu Rwanda, Jody ngo agitangira kuririmba yahuye n’inzitizi ebyiri: Ishuri n’ababyeyi.

Mu gihe kubangikanya ubuhanzi n’amasomo byari ingorabahizi kuri Jody kuko yabitangiye akiri ku ntebe y’Ishuri, ku rundi ruhande ababyeyi be ngo ntabwo ku ikubitiro biyumvishaga neza uburyo umukobwa wabo agiye kuba umuririmbyikazi.

Jody yabwiye IGIHE ko buhoro buhoro uko iminsi yisunikaga, ababyeyi be baje kugera aho babasha kumwumva ndetse baza kumuha rugari kuko bamubonagamo ubushake n’ubushobozi.

Iturufu yo gukorana n’Abagande

Hashize iminsi Jody yadukanye gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Uganda. Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko ibi abiterwa n’uko hari Label yo muri Uganda yamaze gusinya gukorana nayo, bityo ikaba imuhuza n’abahanzi baho bafite aho bamaze kugera.

Jody ariko ahamya ko nubwo akorana n’iyo Label, ayirimo nk’umuhanzi w’Umunyarwanda.

Ati, “Byumvikane neza, ntabwo muzika yanjye nayimuriye muri Uganda, nta n’ubwo nzareka gukorera mu Rwanda, nasinyanye nabo nk’Umunyarwanda kandi sinibagirwa aho nturuka.”

Abajijwe niba yaravuye muri Label yabarizwagamo mbere (BMCG) kubera ko yabonaga itamuzamura cyangwa hari ikindi yayinengaga, Jody yabihakanye avuga ko icyabaye ari irangira ry’ibyo bari baremeranyijeho, ariko akizirikana intambwe bamugejejeho dore ko akiyishimira.

“Niba hari abantu nemera bamfashije muri muzika kandi n’ubu nubaha ni BMCG, icyabaye ni ukurangira kw’amasezerano twari dufitanye ariko turacyari kumwe nzirikana n’ibyo twakoranye byose.”

Kwinjira muri muzika uri umukobwa ni agasaraba mu Rwanda, ubuhamya bwa Jody

Phibi ni umwe mu bahanzikazi bagaragaye mu itangazamakuru bavuga ko bahuye n’imbogamizi zo gusabwa kuryamana n’abantu batandukanye ngo babone kubatera inkunga muri muzika yabo.

Mu bahuye na Jody bakanabigerageza, avuga ko ntawaje ngo abimusabe ako kanya, ariko hari uburyo yahuraga n’aba bantu akabona ko aricyo bamushakaho.

Yagize ati: “biterwa n’ukuntu umuntu aba ameze, hari uburyo umuntu azamo ukabona nicyo agamije, umuntu yarazaga bisanzwe ariko nyuma ukazambura ko aricyo ashaka, narabibonye nahuye nabyo, gusa na none ntabwo navuga ngo ni abanyamakuru gusa, hari n’abandi baza bakakubwira ngo barashaka kugufasha, wamubaza uti: “urashaka kumfashiriza iki?”, ukaza kuvumbura ko ari ibyo yishakira, akenshi abakobwa muri rusange bahura n’ibintu nk’ibyo...”

Jody avuga ko iki kintu kiri mu bica intege abahanzi b’abakobwa akenshi iyo badafite kwihangana muri bo. “Icyo gihe iyo utari umuntu wihangana ugahura nabyo kabiri, gatatu uhita ucika intege”.

Nta kure habaho Imana yabishatse, Jody aracyafite icyizere

Jody avuga ko kuba amaze imyaka igera kuri 5 mu muziki akaba ataragera ku rwego yifuzaga kuba agezeho, bitamuca intege. Ngo ategereje igihe cye kandi azabigeraho.

Yagize ati: “Njye nk’umuntu nkora ibyanjye, nkora iyo bwabaga n’imbaraga zanjye zose uko nshoboye, ubwo igihe cyanjye nikigera nzabasha kugera aho nifuza, turi ku Isi nyine ni ibintu biba bisaba ngo wihangane ukomeze ukore.”

Agendeye ku byo amaze kugeraho, avuga ko agikomeje inzira yo gukora indirimbo imwe imwe ataramenya neza igihe azashyirira hanze album ye ya mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .