00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jody agiye gutaramira abafana be i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 November 2016 saa 01:40
Yasuwe :

Umuhanzi Muyoboke Phibi [Jody] ,uririmba mu njyana ya Pop/RnB ivanze na Dancehall, azataramira abafana be ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016 mu kabyiniro ka H-Zone i Gikondo.

Jody azwi cyane mu ndirimbo ‘Nyambika impeta’, ’Narakwiyeguriye’,‘Twishimane’, ‘Karimo’ n’izindi zikunzwe muri iki gihe nka ‘Madina’ na ‘Birandenga’. Mu minsi yashize yakoraga umuziki muri Uganda gusa ubu yagarutse cyane mu Rwanda.

Yatumiwe na MIG itsinda rihuza abafana n’abahanzi mu bitaramo biba mu mpera za buri cyumweru mu kabyiniro kitwa H-Zone gakunzwe cyane muri iki gihe.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa MIG Ltd Hitimana David, yatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu mu buryo bwo korohereza abakunda uyu muhanzi gutaramana nawe bakiyumvira ijwi rye ryiza

Yagize ati “Jody abantu bamukundira ijwi rye ryiza kuba rero kwinjira bizaba ari ubuntu ndumva abamukunda bose bazaza kwihera ijisho bagataramana na we.”

Si Jody gusa kuko hazaba hari n’aba DJ bazwiho ubuhanga mu kuvanga imiziki nka DJ Pius na DJ Ira umukobwa mushya mu bari kwigaragaza neza mu muri uyu mwuga.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016 kizatangira saa mbili z’umugoroba muri H-Zone hafi ya Dos d’âne kwa Mironko.

Birandenga, Video Jody aherutse gusohora


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .