00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jody yasobanuye birambuye uko yasabwe ruswa y’igitsina akaba ibamba

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 September 2014 saa 07:56
Yasuwe :

– Yemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina itangwa Yayisabwe kenshi abera ibamba abagabo yita gito Hari bagenzi be bananirwa kuvuga ‘Oya’ bagatanga imibiri yabo bashaka kwamamara Hari abakobwa baba bashaka gutanga ruswa y’igitsina Hari abigira nyoni nyinshi kandi bayitanga
Ruswa ishingiye ku gitsina ni imwe mu mpamvu zikunda kugarukwaho cyane mu bidindiza muzika nyarwanda. Iyo uganiriye n’abakora umuziki mu Rwanda by’umwihariko abakobwa bakunda kugaruka kuri iyi ruswa basabwa n’abashinzwe guteza (...)

  Yemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina itangwa
  Yayisabwe kenshi abera ibamba abagabo yita gito
  Hari bagenzi be bananirwa kuvuga ‘Oya’ bagatanga imibiri yabo bashaka kwamamara
  Hari abakobwa baba bashaka gutanga ruswa y’igitsina
  Hari abigira nyoni nyinshi kandi bayitanga

Ruswa ishingiye ku gitsina ni imwe mu mpamvu zikunda kugarukwaho cyane mu bidindiza muzika nyarwanda. Iyo uganiriye n’abakora umuziki mu Rwanda by’umwihariko abakobwa bakunda kugaruka kuri iyi ruswa basabwa n’abashinzwe guteza imbere umuziki, bamwe bemera ko itangwa abandi bakirinda kugira icyo babivugaho.

IGIHE yaganiriye n’umuhanzi Jody atubwira birambuye ubuhamya bwe ku bijyanye n’uburyo yagiye asabwa iyi ruswa. Uyu mukobwa avuga ibye bwite yanyuzemo akanasobanura uko bigendekera bamwe muri bagenzi be.

Nubwo we yemera ko yayisabwe ndetse akanga kuyitanga, ngo hari abakobwa bagenzi be basabwa iyi ruswa bakananirwa guhakana kubera gutinya abayibasabye cyangwa ku bw’intege nke z’umubiri. By’umwihariko ngo hari abakobwa basanzwe bifitemo umuco wo gutanga iyi ruswa batanayisabwe.

Jody yemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina itangwa

Mu kiganiro kirambuye Jody yagiranye na IGIHE yatangiye atubwira ko mu myaka amaze mu muziki ari kenshi yagiye asabwa iyi ruswa akanga kuyitanga ndetse ngo ntibyamubujije gutera imbere no kugera kuri byinshi byiza atabanje gutanga umubiri we ho ikiguzi.

Jody ati “ Njye maze imyaka irenga itatu mu muzika ,nemera cyane ko ruswa ishingiye ku gitsina ibaho kuko nanjye nagiye mpura nabyo. Hari abaza bakabikubwira ako kanya hari n’ababikubwira baciye i Kibungo ariko muri byose umuntu agomba kumenya uko abyitwaramo. Ubundi ukibaza niba koko utanze umubiri wawe hari aho wagera ndetse utanawutanze hari urundi rwego wageraho . Byose bisaba guca akenge, kwihagararaho no kwihesha agaciro.”

Akomeza agira ati “Nkanjye hari uwaje arambwira ngo kuki udatera imbere kandi ufite ijwi ryiza? Igihe umaze muri muzika wakabaye warageze kure, hari ubufasha naguha ukamenyekana birushijejo ariko uzabanze unsure mu rugo tubiganireho. Nk’uwo icyo yashakaga mu by’ukuri si ukunteza imbere ahubwo ni inyungu ze bwite yarebaga nubwo namubereye ibamba.”

Urwego agezeho ngo nta ruhare na ruto ruswa yabigizemo kandi yizeye kuzagera kure. Ati “ Mpamya neza ko urwego natangiriyeho atari rwo nkiriho, hari intambwe ikomeye nateye ndetse mfite icyizere cyo kuzagera kure byose nkabigeraho ntiyandaritse ngo mbe natanga umubiri wanjye nk’ikiguzi.”

Hari bagenzi be bananirwa kuvuga ‘Oya’

Nubwo we yagerageje kwirwanaho agahakanira yivuye inyuma abasore bose n’abagabo bagiye bamusaba ko baryamana, ngo hari bamwe muri bagenzi be babyemera ku bwo kunanirwa guhakana no gutinya ababasaba iyi ruswa.

Jody ati “ Hari abakobwa mu by’ukuri batazi kwifatira imyanzuro bakumva baba ibikoresho kugira ngo batere imbere, ugasanga ukubwiye ngo muryamane wese uhita wemera uharanira gutera imbere ubinyushije mu nzira mbi.”

Akomeza agira ati “Hari nk’abakobwa b’inshuti zanjye bakora muzika bitwaza imibiri yabo nk’iturufu kugira ngo bacurangwe ku maradiyo cyane. Nubwo baba batabikunze bambwira ko nta kundi babigenza. Njye numva kwihagararaho ukavuga oya atari ibintu bikomeye iyo wifitiye icyizere mu byo ukora. Nubwo ruswa y’igitsina ari ikibazo jye simbibonamo imbogamizi ikomeye kuko umuntu aba afite ibindi byinshi agomba guhugiraho. Byose biterwa n’uko ubyitwayemo igihe bikubayeho”

Hari abakobwa bafite umuco wo gutanga ruswa y’igitsina

Benshi batekereza ko ruswa ishingiye ku gitsina ari abasore bayisaba abakobwa nyamara Jody we yemeza ko hari uruhare abakobwa babigiramo ndetse ngo hari n’abasanzwe bifitemo umuco wo kuyitanga.

Jody ati “Ku rundi ruhande abakobwa babigiramo uruhare bitewe n’imyumvire yabo. Hari abakobwa bafite imyumvire y’uko kugira ngo batere imbere bagomba gukoresha imibiri yabo. Kenshi iyo umuhungu ahuye n’umukobwa umeze gutyo hari igihe ananirwa kwihagararaho bityo rero baryamana ugasanga barabishinja umusore kandi ahanini ni abakobwa babigiramo uruhare. Kenshi abakobwa bakoresha imibiri yabo bamwe birabahira abandi ntibibahire bitewe n’inzira baba bakoresheje.”

Inama atanga ku bakobwa bakinjira mu muzika

Jody wemeza ko yasabwe kenshi gutanga igitsina kugira ngo ahabwe ubufasha mu muziki, arasaba abakobwa bose bakora umuziki cyane cyane abagitangira kurushaho kwigirira icyizere no kwirinda gushyira imbere gutanga iyi ruswa kurusha kwerekana impano yabo.

Ati “Niba uri umukobwa ukaba ukora muzika, icya mbere ni ukwigirira icyizere, ukemera ko ufite impano yawe ndetse ukayirwanira kuko iyo wigize agatebo uyora ivu.”

Arakangurira abakobwa bakinjira muri muzika kumenya uko bitwara mu gihe bahuye n’ikibazo nk’icyo. Ati “Si mu Rwanda gusa haba ruswa ishingiye ku gitsina ni ku Isi yose ariko tuzi abahanzi benshi bakomeye ku Isi batatejwe imbere no kugurisha imibiri yabo.”

Akomeza agira ati “Nkanjye kuba iyo ruswa ntemera kuyitanga ntibimbujije kuba ngeze kuri uru rwego kandi mpamya neza ko atari rubi. Abakobwa twese twigirire icyizere ndetse tunamenye kwirwanirira dushaka ejo hacu heza mu mbaraga zacu zidashingiye kuri ruswa y’igitsina.”

Reba indirimbo Kaleke Kasome Jody afatanyije n’abandi bahanzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .