Muyoboke Phibi benshi bazi ku izina rya Jody aramurikira abakunzi be basohokera Chez Venant amashusho y’indirimbo ‘Karimo’ yakorewe amajwi na Pator P naho amashusho agakorwa na Mariva.
Iyi ndirimbo igiye kwerekanwa bwa mbere Chez Venant ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2014.
Ubuyobozi bwa Chez Venant Bar and Resto bwatangarije IGIHE ko abahasohokera bari buhagirire ibihe byiza dore ko iyi ndirimbo ari ubwa mbere iribube yerekanwe mu kabari ndetse by’umwihariko umuhanzi wayiririmbye na we akaza kuba ahari.
Umuyobozi wa Chez Venant ati, « Ni gahunda yacu isanzwe kwerekana amashusho y’indirimbo nshya buri cyumweru kandi mpamya neza ko Abanyarwanda bayishimira dore ko hari n’ibindi byiza turi gutegurira abatugana mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi tubaha »
Uretse gahunda yo kwerekana amashusho mashya y’indirimbo iba yasohotse buri wa Gatanu, hari itsinda Imanzi rizajya ricurangira abasohokera Chez Venant indirimbo za karahanyuze haba izakunzwe cyane mu Rwanda n’iz’abanyamahanga bakanyujijeho, mu rwego rwo kurushaho kubaryohereza biyibutsa ibihe bya kera.
Bazajya batarama buri wa Kane w’icyumweru, mu minsi isanzwe hazajya haba hari aba DJs batandukanye babacurangira imiziki igezweho. Mu mpera z’icyumweru hakomeza gahunda ikundwaga na benshi yo kwerekana bwa mbere amashusho y’indirimbo z’Abanyarwanda aba yasohotse.
Chez Venant Bar&Resto iherereye mu Mugi wa Kigali rwagati hafi y’ihuriro rikuru ry’imihanda ya Kigali.
TANGA IGITEKEREZO