Aganira na IGIHE, yavuze ko abahanzi muri rusange bakwiriye kumenya no guha agaciro ubuzima bwabo kurusha ikindi kintu cyose.
Yasobanuye ko impamvu benshi mu bahanzi bari kubyara batabiteguye ari ukudakoresha agakingirizo kandi ari uburyo bwiza bakoresha mu kwirinda banarinda ubuzima bwabo.
Yagize ati, “Agakingirizo ntabwo gakwiriye gutera abantu isoni, kuko kakozwe kugira ngo karinde ubuzima bwacu kandi twese tuzi neza ko imibonano ikozwe idakingiye ivamo ingaruka nyinshi.”
Jody avuga ko hari uburyo bwinshi bwo kwirinda kubyara bitateguwe muri bwo hakaba harimo ikoreshwa ry’agakingirizo.
Tumubajije icyo avuga ku bahanzi bagenzi be babyara bamwe bikabaviramo kureka umuziki, Jody yavuze ko abahanzi na we yishyizemo bakwiriye kumenya agaciro ku buzima ndetse bakibuka ko ari indorerwamo za rubanda.
Ati “ibyabaye biba byabaye ntabwo umuntu akwiriye guterwa amabuye ngo nuko yabyaye cyangwa yateye inda ariko dukwiriye kumenya ko ubuzima bwacu aribwo butunzi bwa mbere.”
Yungamo ati, “Nk’abahanzi noneho tuba uri indorerwamo za rubanda dukwiriye kwihesha agaciro no kwiyubaha aho kugira ngo tubyare abana tutabiteguye usange babayeho nabi numva agakingirizo kajya kadufasha”.
Jody wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Better than Them’, ‘Karimo’, ‘Ndacyashidikanya’ n’izindi yaboneyeho gukangurira abahanzi, abakunzi be n’abantu muri rusange kwipimisha bakamenya uko bahagaze kugira ngo bameye uko birinda.
Ati “Ni byiza kumenya uko uhagaze mu buzima bwawe, iyo ugiye kwipimisha nibwo ufata ingamba zihamye z’uko warinda ubuzima bwawe ndetse ukarinda n’ubw’abandi”.
Jody Phibi arateganya kujya muri Uganda kuhakorera igitaramo ku itariki 1 Ukuboza akangurira urubyiruko kwirinda SIDA ndetse no kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, hazaba hizihizwa munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
TANGA IGITEKEREZO