Jody Phibi afatanyije n’abahanzi GNL Zamba, Maurice Hass na Ray Signature ahuriye na bo mu mushinga Rich Ahand Uganda bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Kaleke Kasome’ yibutsa abasore n’abagabo bakuze kwirinda guhohotera no gufata ku ngufu abana bakiri bato.
Jody uzwi mu ndirimbo nka Better Than Them, Ndacyashidikanya n’izindi afatanyije iyi ndirimbo n’abahanzi bo muri Uganda GNL Zamba, Ray Signature na Maurice Hass ,ari na we nyirayo.
Jody avuga ko aba bahanzi ari na bo bahagarariye umushinga Reach Ahand Uganda(RAHU mu magambo ahinnye). Ugamije gukora ubufasha n’ibikorwa by’urukundo ndetse kugeza ubu uyu muhanzikazi akaba yarabiyunzeho.
Iyi ndirimbo Jody ahuriyemo n’aba bahanzi ni iy’uyu mushinga ndetse igamije kwigisha urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi, kwigisha abagabo bakuze kwirinda gufata ku ngufu abana b’abakobwa kuko byangiza ahabo hazaza.
Yagize ati “Twe nk’abambasaderi tugomba kugira uruhare mu gukangurira urubyiruko kwirinda ingeso mbi n’ikintu cyose cyabangamira ejo harwo hazaza harimo ibiyobyabwenge ,abana b’abakobwa batwara inda bakiri mu mashuri ndetse n’abantu bakuru babashuka bakabashora mu ngeso mbi.”
Umushinga RAHU ushobora kuzagera mu Rwanda mu rwego rwo kwagura ibikorwa byawo ndetse ukaba ufite uwuhagarariye i Kigali.
Ati “Ufite uwuhagarariye mu Rwanda, ni ukuvuga ko hari gahunda yo kwagura ibikorwa uretse ko kugeze ubu bibanze cyane muri Uganda bazagenda bambuka imipaka gahoro gahoro.”
TANGA IGITEKEREZO