00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jody yagarutse kuri Gakondo mu mashusho y’indirimbo ‘Karimo’

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 17 November 2014 saa 06:01
Yasuwe :

Muyoboke Phibi uzwi kw’izina rya Jody mu muziki kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Karimo’ yakozwe na Producer Pastor P mu buryo bw’amajwi ndetse na Mariva wayikoreye amashusho.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jody yasobanuye ko amashusho agaragara mu ndirimbo Karimo yubakiye kuri gakondo nyafurika ariko akaba yaribanze ku kugaragaza umuco nyarwanda. Bitandukanye na nyinshi mu ndirimbo uyu mukobwa yakoze nka Tenderness, Better than them n’izindi aho yibandaga cyane ku mashusho (...)

Muyoboke Phibi uzwi kw’izina rya Jody mu muziki kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Karimo’ yakozwe na Producer Pastor P mu buryo bw’amajwi ndetse na Mariva wayikoreye amashusho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jody yasobanuye ko amashusho agaragara mu ndirimbo Karimo yubakiye kuri gakondo nyafurika ariko akaba yaribanze ku kugaragaza umuco nyarwanda. Bitandukanye na nyinshi mu ndirimbo uyu mukobwa yakoze nka Tenderness, Better than them n’izindi aho yibandaga cyane ku mashusho akoze mu buryo bwa kuzungu.

Ubwo Jody yafataga aya mashusho

Yagize ati “Nifuje kugaragara bitandukanye n’uko abantu bari basanzwe bambona mu ndirimbo zanjye, Karimo ifite umwihariko kandi ikoze neza kuko twibanze ku buzima busanzwe bwa buri munsi Abanyarwanda babamo bizorohera buri wese kuba yasobanukirwa neza binyuze mu mashusho”

Jody yakomeje avuga ko yifuje kugaragaza umuco nyafurika abinyujije mu myambarire idasanzwe igaragara mu ndirimbo zee ndetse ashimangira ko abantu bazayikunda dore ko ari ubwa mbere agaragaye mu mashusho yerekana umuco nyarwanda ndetse n’Afurika muri rusange.

Usibye amashusho n’imyambarire bigaruka mu ndirimbo ye ‘Karimo’, twamubajije impamvu yakoresheje umuhanzi mugenzi we Auddy Kelly byigeze kuvugwa ko bakundana asubiza ko ari inshuti ye bisanzwe ndetse yamuhaye ubufasha kuko basanzwe bafashanya mu buhanzi.

Jody na Auddy Kelly bavuzwe mu rukundo kenshi

Jody ati “Auddy Kelly n’inshuti yanjye bisanzwe, yaramfashije nk’uko undi muhanzi wese yamfasha gusa ni umwana mwiza kandi ubufasha bwe bwari bukenewe kugira ngo indirimbo ibe yakorwa. Ntaho bihuriye n’urukundo abantu bakunze kutuvugaho”

Jody yijeje abakunzi be ko nyuma ya ‘Karimo’ hari ibindi bihangano bishya azabagezaho mu minsi irimbere.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .