00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jody yihaye icyerekezo gishya nyuma yo kurangiza Kaminuza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 August 2016 saa 09:43
Yasuwe :

Umuririmbyi Muyoboke Phibi [Jody] ukora injyana ya Pop/RnB ivanze na Dancehall yasoje amasomo ya Kaminuza muri Mount Kenya University, yiyemeje gutangira gukora umuziki nk’akazi gahoraho mu rwego rwo kwihangira umurimo.

Jody Phibi w’imyaka 25 y’amavuko, yari amaze imyaka igera muri ine yiga muri Mount Kenya University ishami rya Kigali, yize ibijyanye n’imibanire n’ubutegetsi [Social work and Administration].
Yabwiye IGIHE ko mu myaka irindwi ishize amaze mu muziki, yabikoraga abikunze aterekeje amaso cyane kuba yabibyaza inyungu irambye. Nyuma yo gusoza amasomo ya kaminuza yafashe icyerekezo gishya cyo gukora muzika nk’umwuga nubwo atari byo yize mu ishuri.

Yagize ati “Icyo nshyize imbere muri iki gihe nyuma y’uko nsoje amasomo ni ugukora umuziki nk’umwuga, ngiye kubikora nk’akazi gahoraho kuko nta kandi nzashaka. Mbere nabikoraga ntafite umwanya uhagije, amasomo yarambangamiraga simboneke neza ariko ubu nabohotse.”

Yongeyeho ati “Nagiye kuri microphone bwa mbere ndirimba mu mwaka wa 2008, navuga ko ari bwo natangiye umuziki neza. icyo gihe cyose kugera ubu ntabwo nabibagamo nk’akazi kuko nari mfite ishuri. Ubu byahindutse, nafashe icyemezo mu gihe runaka kandi nizeye ko bizabyara amafaranga.”

Jody ari mu cyiciro cy’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi muri Nyakanga 2016, ibirori byabereye muri Kenya ntiyabasha kujyayo kubera uburwayi. Ati “Muri mount Kenya haba gutanga impamyabumenyi mu buryo bubiri, hari abazihabwa mu birori bibera muri Kenya nanjye nibo nari ndimo, byabaye mu kwezi kwa karindwi. Hari n’icyiciro cy’abakorerwa graduation hano i Kigali […] Ubwo njyewe nzategereza mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha nibwo hazaba indi graduation.”

Jody yarangije kaminuza mu ishami rya Social Work and Administration

“Ubu ndi gushyiramo imbaraga zanjye zishoboka kugira ngo akazi kanjye kabe keza, nibyo bigiye kuntunga usibye ko mbikora mbikunze. Mfite igihe runaka nihaye nkore umuziki nk’akazi ka buri munsi.”

Mu mishinga ikomeye Jody ari gutegura muri iki gihe ni album ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ze zakunzwe mu myaka yashize hamwe n’izindi azahuriramo n’abahanzi bakomeye hanze y’u Rwanda.

Ati “Ni album nshaka kuzamurika irimo ibintu byose nagiye ncamo, ibyo abantu banyuramo, izaba iriho indirimbo zifite umwihariko mu buryo butandukanye, iz’urukundo, izivuga ku buzima busanzwe n’izindi.”

Uyu muhanzi wasohoye indirimbo nshya yise ‘Birandenga’ yongeraho ati “Nifuza ko kuri album yanjye hazasohokaho indirimbo nakoranye n’abahanzi bo hanze, turacyari mu biganiro byo kunoza imishinga no kureba uko byose bizagenda. Nifuza ko yazaba igaragaza ingufu Jody yakoresheje mu myaka irindwi yose ishize nkora umuziki.”

BIRANDENGA, indirimbo nshya ya Jody


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .