00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ndirimbo ye nshya “Nyambika Impeta” Jody ashishikariza abantu no gukunda imyambarire y’iwabo

Yanditswe na
Kuya 17 December 2013 saa 10:50
Yasuwe :

Mu ndirimbo ye nshya yise “Nyambika Impeta”, yakorewe muri Kimeza Records umuhanzi Jody yagaragaje ubwiza bw’imyambarire ya kinyafurika; aho anasaba abantu kurushaho gukunda iyi myambarire yiganjemo umwihariko w’ibiranga iwacu.
Mu myenda y’amakoma anyurana n’imigozi y’imigwegwe, imitako iboshye mu mpu z’ingwe, impu z’inka n’ibindi bifatwa nk’umwihariko wa Afurika, Jody yerekana urukundo rwe n’umusore aba asaba ko yambwambika impeta bari mu ishyamba ry’inzitane rishushanya uburanga nyafurika.
Mu ijwi (...)

Mu ijwi rye akundirwa riranga umwimerere we muri muzika, Jody, agaragaza muri iyi ndirimbo Nyambika Impeta atemberezwa mu bwato n’uyu mukunzi we bakina udukino twa cyana bibukiranya ibihe byabo by’uko batobanye utwondo baseka bishimye basangira imbuto.

Jody anagaragaza ababyinnyi bambaye kinyafurika bisize ibintu by’amabara mu maso, aho nawe yungikiranya nabo bagatera hejuru binikiza mu majwi meza y’urwunge bati “Nyambika impeta, nyambika impeta... ayiwe mama weee!”

Jody mu myambarire ya kinyafurika

Mu kiganiro na IGIHE, Jody yashimangiye ko aya mashusho ateye amatsiko cyane yayakoze kugira ngo yerekane ahanini ubwiza bw’imyambarire n’imitegurire ya kinyafurika.

Ati “Njye ubusanzwe nkunda imideli kuko ubwayo iravuga kandi igaragaza byinshi, aho uturuka kandi kugaragaza ko ndi umunyafurika kandi mbyishimiye ni kimwe mu bintu ngamije mu mwuga wanjye w’ubuhanzi.”

Yongeraho ati “Nashatse ikintu kijyanye n’injyana nakoze y’iriya ndirimbo nsanga biriyanakoresheje ari byo bijyana”

Jody asaba abafana be gukomeza kumuba hafi kandi bagashyigikira ibikorwa bye kandi bakarushaho kumugira inama uko yakomeza kubegereza ibihangano bye.

Reba HANO amashusho y’indirimbo Nyambika Impeta ya Jody:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .