00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa y’umubiri n’amasomo, imbogamizi zikomeye ku muziki wa Jody

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 25 April 2014 saa 08:01
Yasuwe :

Mu gihe benshi mu bahanzi nyarwanda bavuga ko umuziki wabo udatera imbere kubera ikibazo cy’amikoro adahagije, ku muhanzikazi Jody siko bimeze kuko we ikimubangamiye kurusha ibindi ari ruswa ishingiye ku butunzi cyangwa umubiri yakwa. Ibi byose, hiyongeraho amasomo ya kaminuza uyu mukobwa yiga.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jody, yadutangarije ko kubera uburyo amasomo ye abangamiye ubuhanzi bwe, muri iki gihe yiyemeje gukora umuziki mu buryo bwo kwishimisha ndetse by’umwihariko akabikora (...)

Mu gihe benshi mu bahanzi nyarwanda bavuga ko umuziki wabo udatera imbere kubera ikibazo cy’amikoro adahagije, ku muhanzikazi Jody siko bimeze kuko we ikimubangamiye kurusha ibindi ari ruswa ishingiye ku butunzi cyangwa umubiri yakwa. Ibi byose, hiyongeraho amasomo ya kaminuza uyu mukobwa yiga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jody, yadutangarije ko kubera uburyo amasomo ye abangamiye ubuhanzi bwe, muri iki gihe yiyemeje gukora umuziki mu buryo bwo kwishimisha ndetse by’umwihariko akabikora kubera impano imurimo.

Ati, “Bitewe n’uko nsigaranye igihe kitari kinini ngo ndangize amasomo, kubifatanya n’umuziki ntibyoroshye. Ubu nt amigambi myinshi cyane mfite cyangwa ihambaye uretse gukomeza gukora mu buryo bwo kwishimisha, gushimisha abafana ndetse no kugerageza kwagura ibikorwa byanjye bya muzika. Mbikora kubera impano indimo kandi nkabifatanya n’amasomo kuburyo nta kibangamira ikindi.”

Akomeza agira ati, “Ni ukuvuga ko amasomo aza imbere ariko ntibyambuza kugaragara no mu bitaramo bitandukanye mu gihe ntumiwe . Nibinankundira nzakomeza gusohora indirimbo zindi mugihe mbona ko aringombwa.”

Mu mbogamizi zikomeye uyu mukobwa ahura nazo zigasubiza inyuma umuziki we, harimo ruswa haba iy’amafaranga cyangwa ishingiye ku mubiri abashinzwe kuba bamuteza imbere bamusaba. Uyu muhanzikazi n’ubwo ahura n’ibi bibazo ngo ntibimuca intege na gato.

Ati, “Amasomo aza ku mwanya wa mbere mu bikorwa byanjye, ariko n’imbogamizi zindi zirahari nka ruswa, ubushobozi budahagije ariko na none sinabura no kwishimira ibyo maze kugeraho kuko bitangana n’uko natangiye. Ubu sinagira umuntu muri sosiyeye ntunga agatoki ariko ahanini imbogamizi nini ni amaso.”

Benshi mu bamusaba ruswa, hari abaza ariko bagasanga yihagazeho gusa ngo bimubera imbogamizi ikomeye cyane mu izamuka rye.

Hari abaza gusaba uyu mukobwa ruswa bagasanga ahagaze bwuma ntagire icyo abamarira.

Ati, “ Kuri ruswa hari igihe umuntu ataza directe ngo ayigusabe biterwa n’uko akubona, ariko na none ntibyabura. Nk’umuhanzi w’umukobwa hari ukuntu bakubona ahanini bitandukanye n’uko uri. So, hari abaza babona bari kubara nabi bagahita bagenda, ni na hahandi kuzamuka bitwara igihe. Gusa numva ari ngombwa kwiyubaha ku giti cyanjye hanyuma kuzamuka koko niba impano ihari igihe kirahari”

Umva hano indirimbo BETTER THAN THEM ya Jody

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .