00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jody afite icyizere ko umuziki we ugiye kwambuka imipaka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 June 2014 saa 04:16
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Better Than Them, Jody ari gutegura andi mashusho y’indirimbo Yegwe yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda. Iyi ndirimbo, ni imwe mu byamuhaye icyizere ko nakomeza gukorana ingufu umuziki we uzarenga imbibe z’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jody yavuze ko namara kurangiza amasomo ye yizeye ijana ku ijana kuzakora umuziki we nta mbogamizi na nke ahuye na zo ndetse akamamra mu karere u Rwanda ruherereyemo .
Ati, “Bitewe (...)

Ati, “Bitewe n’uko nsigaranye igihe kitari kinini ngo ndangize amasomo, kubifatanya n’umuziki ntibyoroshye. Ubu nta migambi myinshi cyane mfite cyangwa ihambaye uretse gukomeza gukora mu buryo bwo gushimisha abafana ndetse no kugerageza kwagura ibikorwa byanjye bya muzika. Mbikora kubera impano indimo kandi nkabifatanya n’amasomo kuburyo nta kibangamira ikindi.”

Akomeza agira ati, “Ni ukuvuga ko amasomo aza imbere ariko ntibyambuza kugaragara no mu bitaramo bitandukanye mu gihe ntumiwe . Nibinankundira nzakomeza gusohora indirimbo zindi mugihe mbona ko aringombwa.”

Jody uherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Ray Signature kuri ubu ari gutegura amashusho y’iyi ndirimbo no kumenyekanisha Better than them aherutse gushyira hanze.

Ati, “Ubu gahunda mfite ni iyo gutegura video ya Yegwe nakoranye na Ray Signature, ibindi bikorwa mfite ni ukumenyekanisha video ya Better Than Them ku mateleviziyo no gushaka uburyo nakomeza kuyigeza ku bafana. Nta bitaramo nteganya wenda byo kuzamurika album ariko ndigukora cyane ntabwo nicaye ubusa”

REBA INDIRIMBO BETTER THAN THEM HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .