Yabibajijwe avuye i Nairobi muri Kenya aho yakuye igihembo cy’umukinnyi wa filime wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo byitwa’ East Africa Arts Entertainment Awards’ byatanzwe ku itariki 14 Mata 2024.
Asubiza ku irengero rya Kigali Boss Babes, yagize ati “Ibiki bya Kigali Boss Babes? Mwaje hano ku kibuga gukora iki? None uri kumbaza ku bya Kigali Boss Babes! Nigeze nkubwira ko ndi umuvugizi wayo? Reka mbasubize, Kigali Boss Babes iracyahari. Ni sosiyete yanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere ‘RDB’ kandi iracyahari.”
Tariki 16 Mata 2023 nibwo itsinda rya Kigali Boss Babes ryagiye ku mugaragaro kuva ubwo batangira kujya bakora ibikorwa bitandukanye bari kumwe.
Ku wa 6 Kanama 2023 abagize Kigali Boss Babes berekanywe nk’abafana ba Rayon Sports ku munsi wa ‘Rayon Day’. Icyo gihe kuri stade hari bane muri barindwi bari bagize iri tsinda aribo Alliah Cool, Queen Douce, Christella na Alice La Boss.
Abatari bahari barimo Camille Yvette, Isimbi Model na Gashema Sylvie.
Uko iminsi yagiye ishira, abagize iri tsinda ntibongeye kuzajya bagaragara bari kumwe ndetse n’imishinga myinshi bari bafite nta muntu uzi irengero ryayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!