00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakenera serivisi za CanalBox bashyiriweho umurongo wo guhamagara

Sosiyete Group Vivendi Africa-Rwanda [GVA-Rwanda] isanzwe itanga internet ya CANALBOX, yashyizeho uburyo bushya buzajya bwifashishwa n’abakenera serivisi zijyanye n’iyi internet, cyangwa bafite ibibazo bakeneye gukemurirwa, aho bazajya bakirwa mu gihe kitarenze amasegonda 30 gusa.

Kuri uyu wa Gatatu, ku ya 02 Mata 2024, nibwo hatashywe ku mugaragaro ‘Call Center’, igice kizajya cyakira abakiliya bakeneye serivisi za CANALBOX, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Iki gice gifite icyicaro ku Kacyiru.

Mu 2020 nibwo mu Rwanda, hatangiye gutangwa internet yihuta ya CANALBOX, icyo gihe GVA-Rwanda, yatangiranye abakozi batanu bo muri call center bashinzwe kwita ku bakiliya.

Uko imyaka yagiye ishira abakiliya bariyongereye, aho kuri ubu ingo ibihumbi 42 zo mu Mujyi wa Kigali, arizo zahawe iyi internet, akaba ari kimwe mu byo ubuyobozi bwa GVA-Rwanda, bwashingiyeho bukora amavugurura y’iki gice kugira ngo hakomeze hatangwe serivizi zinoze.

Iyi call center izaba irimo abakozi 25 babanje guhabwa amahugurwa, aho bazajya bifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho.

Umukiliya azajya ahamagara bitarenze amasegonda 30 abe yasubijwe mu gihe umurongo ahamagayeho uhuze, telefoni ye izajya ihita yoherezwa ku wundi nta mwanya na muto uciyemo.

Umuyobozi Mukuru GVA-Rwanda, Aimé Abizera, yavuze ko iyi ntambwe yari ikenewe nk’ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi zuje ubunyamwuga.

Yagize ati “Iyo abakiliya bawe biyongera biba bivuze ko uri kuyobora isoko niyo mpamvu twahisemo kwagura iki gice. Na bya bibazo byo gutinda guhabwa internet wishyuriye ku nshuro ya mbere, bizajya byakirirwa hano bihite bikurikiranwa, kuko mu busanzwe umukiliya aba agomba kuyibona bitarenze iminsi irindwi.”

Ikoranabuhanga rizajya rikoreshwa rifite uburyo bwo kwerekana umubare w’abakiliya bari guhamagara, abari guhabwa ubufasha, abamaze gufashwa n’abandi batarakirwa. Umukiliya azajya ahabwa ubufasha mu gihe kitarenze iminota ibiri.

Iyi call center, izajya ikora kuva Saa 07:00 za mu gitondo kugeza Saa 10:00 z’ijoro andi masaha asigaye, abakiliya bafashwe mu buryo bw’ubutumwa bugufi, email ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku bakiliya muri GVA Rwanda, Serugendo David, yavuze ko abakozi bo muri iyi call center, bazahora bubakirwa ubushobozi kugira ngo bagume ku rwego rushyitse.

Ati “Isi irahinduka, n’ibindi byinshi bikavugururwa, intego yacu ni uko bahora bari ku rwego rushyitse. Iki gice gishya twatashye kizagabanya umwanya umukiliya yataga ari gutegereza ko bamwitaba, turizera neza ko benshi bazajya bitabwaho mu gihe gito.”

Ubuyobozi bwa Umuyobozi Mukuru GVA-Rwanda, butangaza ko iyi call center izabafasha kumenya amakuru ajyanye n’abantu bahamagara, impamvu bahamagara n’uko bafashwa ku buryo izaba inkingi ya mwamba ku kumenya no kwita kuri serivisi zitangwa.

Imibare ya GVA-Rwanda igaragaza ko byibuze iyo iki kigo cyatanze poromosiyo, muri iyo minsi abakiliya barenga 1.000 bashobora guhamagara ku munsi, mu gihe mu minsi isanzwe hahamagara abari hagati ya 200 na 300 ku munsi.

Umuyobozi wa Call Center yashyiriweho gutanga ubufasha mu bya internet ya CANALBOX, Bille Priso Boris Destaing, ari kwerekana uko iki gice kigenzurwa
Abakozi bo muri iyi call center, bahawe ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho
Umuyobozi Mukuru GVA-Rwanda, Aimé Abizera, yagaragaje ko iyi ntambwe yari ikenewe nk’ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi zuje ubunyamwuga
Iyi ni mudasobwa igenzurirwaho ibikorwa bibere muri iki gice, n'uko abakiliya bari gufashwa na buri mukozi
Nyuma y'ibiganiro byo kumurika ku mugaragaro iyi call center, abanyamakuru n'ubuyobozi bwa GVA-Rwanda bafashe ifoto
Aba ni bamwe mu bagize itsinda rizajya ryita ku bakiliya binyuze muri call center nshya yafunguwe

Amafoto: Dukundane Ildebrand


Special pages
. . . . . .