00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khalfani, indi mpano nshya muri Hip hop yo mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 23 September 2014 saa 09:25
Yasuwe :

Khalfani, ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukizamuka akaba akora injyana ya Hip Hop. Uyu musore bakunze kuvuga ko asa na 2Pac Shakur, avuga ko urukundo akunda iyi njyana rutuma yizera kuzubaka izina rikomeye mu Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Khalfani w’imyaka 22 y’amavuko, yagize byinshi avuga atekereza ko bizamugeza ku byo yifuza. Ati “Iyo uririmba ubikunze kandi wiyumvamo impano, nta kabuza igihe cyawe kiragera ugashyika ku ntego.” Khalfani ufite n’itsinda rya muzika abarizwamo ryitwa Home Boys, (...)

Khalfani, ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukizamuka akaba akora injyana ya Hip Hop. Uyu musore bakunze kuvuga ko asa na 2Pac Shakur, avuga ko urukundo akunda iyi njyana rutuma yizera kuzubaka izina rikomeye mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Khalfani w’imyaka 22 y’amavuko, yagize byinshi avuga atekereza ko bizamugeza ku byo yifuza. Ati “Iyo uririmba ubikunze kandi wiyumvamo impano, nta kabuza igihe cyawe kiragera ugashyika ku ntego.”

Khalfani ufite n’itsinda rya muzika abarizwamo ryitwa Home Boys, yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki mu mwaka wa 2013 ubwo yaherekezaga Bull Dogg amufasha kuririmba (Backup singer) mu irushanwa rya PGGSS3. Avuga ko iteka ashimira Bull Dogg ku nama n’ubufasha amuha mu muziki kuriwe, ndetse n’itsinda rya Home Boys muri rusange.

Khalfani amaze kuririmba indirimbo 7 harimo 3 ze ku giti cye n’izindi 4 afatanyije na Home Boys. Mu ze ku giti cye harimo Ntiwagaruka yafatanyije na Bull Dogg, Uvutse ni nde irimo Bull Dogg na Fireman hamwe n’indi nshya yitwa ‘Na bo sibo’.

Iyo uganiriye n’uyu muhanzi, iteka wumva yubaha bikomeye Bull Dogg ndetse ubutumwa bwe bukagaruka mu kumushimira kuko abona ari umwe mu bahanzi bafite aho bageze usubiza amaso inyuma agashaka gufasha abari munsi ye ngo nabo bazamuke.

Yagize ati “Ikintu cyanshimishije, ni uko Bull Dogg atwitwaraho, ni umuhanzi ufite aho ageze ariko natwe akatwibuka, ni bake mu Rwanda babikoze, Bull Dogg turamushimira cyane.

Kanda hano wumve indirimbo Nabo sibo ya Khalfani

Kuri ubu, Khalfani na bagenzi be, bari gufashwa na Label ya Infinity. Avuga ko ari gake abaterankunga biyemeza gufasha umuhanzi ukizamuka ariko bo bagiriwe icyo cyizere, ari nabyo bituma bongera gushimira Infinity Records.

Akantu kihariye kuri uyu muhanzi, isura ifite aho ijya guhurira n’iya 2Pac. Abwirwa ko ngo ajya gutambuka nka we, ndetse anakunze kwifata nkawe, cyakora nawe ngo aramukunda kuva mu bwana bwe ku buryo uretse ubushobozi yiyumvamo, anakeka ko yakunze Hip Hop kubera kwiyumvamo uyu muraperi.

Khalfani
Khalfani yagaragaye ubwo yafashaga Bull Dogg kuririmba muri PGGSS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .