Nk’uko yabigarutse mu ndirimbo ye nshya ‘Nabo Sibo’, Khalfan yavuze ko adacibwa intege n’abantu bamuvuga nbai ndetse asanga impamvu nyamukuru ituma bamuvuga nabi ari ibikorwa aba yakoze.
Mu kiganiro na IGIHE, Khalfan yadutangarije ko abamuvuga bamutera imbaraga zo gukora cyane kuko utakoze ntiwavugwa.
Yagize ati, “Indirimbo yanjye ‘Nabo sibo’ ni inkuru mpamo ni ibintu mbamo mu buzima bwanjye bwa buri munsi kandi abamvuga ntabwo banca intege ahubwo bantera imbaraga zo kurushaho gukora cyane”.
Uyu musore ukunda guherekeza Bull Dogg ku rubyiniro yavuze ko abavuga ntaho umuntu yabahungira ashimangira ko ubahimisha guceceka maze hakivugira ibikorwa.
Tumubajije niba guherekeza Bull Dogg ntacyo bibangamira umuziki we, yasobanuye ko ntacyo byica ahubwo ko yungukiramo ubumenyi bwinshi burimo kumenya gushimisha abafana ndetse no kubitwaraho neza dore ko afata Bull Dogg nk’umuvandimwe we yigiraho byinshi.
Khalfan asohoye indirimbo nshya yise Nabo Sibo ndetse ararikira abakunzi be ko mu ntangiriro za Gicurasi azabashyirira hanze indirimbo afitanye na Jay Polly ndetse na Aime Bluestone.
Khalfan yavutse mu 1992 avukira mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko. Ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana umunani. Yarangije amashuri yisumbuye mu 2011, uretse kuba ari umuhanzi akora akazi k’ibijyanye n’amashanyarazi ‘electricite’.
TANGA IGITEKEREZO