00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo yazengurutse igihugu cyose aririmba uburere mboneragihugu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 August 2013 saa 07:50
Yasuwe :

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Fondation KMP (www.kmp.rw) umuhanzi Kizito Mihigo afatanyije n’iyo fondasiyo yashinze, basoje urugendo bari bamazemo amezi abiri, bakora ibitaramo by’ubuhanzi bigenewe abaturage mu turere twose tw’u Rwanda.
Iyi gahunda ya KMP isanzwe izwi ku izina “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu”, muri aya mezi abiri yakozwe ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013 nibwo iyi gahunda yasojwe. Akarere ka Kicukiro niko (...)

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Fondation KMP (www.kmp.rw) umuhanzi Kizito Mihigo afatanyije n’iyo fondasiyo yashinze, basoje urugendo bari bamazemo amezi abiri, bakora ibitaramo by’ubuhanzi bigenewe abaturage mu turere twose tw’u Rwanda.

Iyi gahunda ya KMP isanzwe izwi ku izina “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu”, muri aya mezi abiri yakozwe ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013 nibwo iyi gahunda yasojwe. Akarere ka Kicukiro niko kataramiwe bwa nyuma. Igitaramo cyabereye mu murenge wa Gahanga, kitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bibiri.

Mu butumwa umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation KMP batanze muri icyo gitaramo gisoza urugendo rwo kuzenguruka igihugu bamazemo amezi abiri, bavuze ko bizeye ko umubare munini w’Abanyarwanda wabashije gusobanukirwa kurushaho ibijyanye n’uruhare rwabo mu mibereho y’Igihugu.

Umuhanzi Kizito Mihigo mu gusoza iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ye “Inuma”, maze abwira abaturage bari aho, ko bakwiye no kujya basengera igihugu kugira ngo Imana igihe umugisha kandi iherekeze imishinga myiza kigira.

Yagize ati “Tujye dushyiraho akacu, ariko dukomeze duhamagare n’iyi numa y’Urukundo, kugira ngo ikomeze iduherekeze mu mishinga myiza yacu.”

Muri ibi bitaramo 30 byabereye mu turere twose, Fondation KMP yatangaga ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge, naho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasobanurira Abanyarwanda uko amatora y’abadepite azagenda.

Ubu bufatanye bwa Fondation KMP na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwaje gushyigikira ubukangurambaga Fondation KMP imaze imyaka itatu ikora mu byiciro binyuranye by’Abanyarwanda, nko mu mashuri, muri gereza n’ahandi.

Mbere y’uko iyi gahunda isorezwa mu karere ka Kicukiro, KMP yari yataramiye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, ndetse no mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Kabaya.

Muri ibyo bitaramo 30 byabereye mu turere twose, abahanzi baririmbaga ni Kizito Mihigo, Sofiya Nzayisenga na Ama-G the Black. Hagaragaye kandi ikipe nini y’abanyamuryango ba Fondation KMP bafashaga abo bahanzi gususurutsa abaturage babyina indirimbo zinyuranye. Umuyobozi wa gahunda akaba n’umushyushyarugamba muri ibi bikorwa, yari umusizi Aimé Valens Tuyisenge.

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE, Kizito Mihigo yatangaje ko mu turere tumwe na tumwe bagiye babonamo ibintu bitangaje, ariko bizavugwaho mu minsi mike iri imbere.

Umuhanzi AmaG the Black yafashaga Kizito Mihigo gususurutsa abaturage
Umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge witabiriye igitaramo ku buryo bw'intangarugero
Abaturage babyinaga indirimbo z'amatora
Umuhanzi Sofiya Nzayisenga acuranga inanga gakondo
Umukozi wa Komisiyo y'Amatora mu mujyi wa Kigali, Rutikanga Jean Bosco, atanga ubutumwa
Ibitaramo byitabirwaga n'abaturage benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .