00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC yagarutse mu muziki no mu ikinamico “Indya-nkurye” nshya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 July 2013 saa 03:11
Yasuwe :

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu itangazamakuru bitewe n’impano ye yo kuririmba, gukina amakinamico n’amafilimi, kuba umunyamakuru, kwamamaza n’ibindi yagarutse mu ruhando rw’imyidagaduro (showbiz), aho yongeye gushyira hanze indirimbo nshya.
Iyi ndirimbo yise "Ngwino" yayikoreye muri Bridge Records. Ayisohoye nyuma y’imyaka igera kuri itanu asa n’uwari waravuye mu by’imyidagaduro, ahugiye mu byo gutangiza Radio yitwa Radio One.
KNC ubusanzwe bisobanuye Kankoza Nkuriza Charles, aganira na IGIHE (...)

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu itangazamakuru bitewe n’impano ye yo kuririmba, gukina amakinamico n’amafilimi, kuba umunyamakuru, kwamamaza n’ibindi yagarutse mu ruhando rw’imyidagaduro (showbiz), aho yongeye gushyira hanze indirimbo nshya.

Iyi ndirimbo yise "Ngwino" yayikoreye muri Bridge Records. Ayisohoye nyuma y’imyaka igera kuri itanu asa n’uwari waravuye mu by’imyidagaduro, ahugiye mu byo gutangiza Radio yitwa Radio One.

KNC ubusanzwe bisobanuye Kankoza Nkuriza Charles, aganira na IGIHE yavuze ko mu kwezi kumwe cyangwa abiri azahita ashyira hanze indi mikino mishya y’ikinamico Indyankudye (Dr Runiga) yacaga kuri City Radio.

KNC akavuga ko ubu gahunda zatumaga atumvikana mu by’amakinamico na muzika zarangiye, ubu icyo yimirije imbere ari ubuhanzi bwe.

Yagize ati “Nagarutse, nari maze iminsi ndi gutunganya indi mirimo ariko ubu ndabona namaze kubishyira ku murongo ubu ngarutse muri showbiz.”

KNC asaba abafana be kongera kurushaho gukurikirana ubutumwa aririmba atanga n’ububa bukubiye mu makinamico ye, akabizeza ko agiye kubaha ibihangano byinshi yahimbye muri iki gihe cyose atumvikanaga cyane mu itangazamakuru nk’umuhanzi.

Indirimbo nshya ya KNC yitwa "Ngwino":

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .