Saa yine z’ijoro (10 PM) zo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2013, umuhanzi KNC yuriye indege yerekeza mu mujyi wa Bujumbura, aho agiye muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo ze nshya “Ngwino Zouk Version”, “Why Me” na “Ifoto”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere y’uko ahaguruka, KNC yavuze ko impamvu yahisemo kujya gukorera amashusho ye mu Burundi ari uko ari ho azabona ahantu heza kandi hatazwi cyane yafatira amashusho ahuje n’izi ndirimbo ze.
Yongeyeho kandi ko yiteze ko ayo mashusho azaba afite itandukaniro rinini n’ayasanzwe agaragara mu Rwanda, agira ati “Nzazana amashusho y’ibyo nanjye numva nakwifuje kureba, ibyo numva nakwereka Abanyarwanda bakanyurwa. Nzakora uko nshoboye azabe ari meza cyane kandi afite umwihariko utari usanzwe umenyerewe mu mashusho yo mu Rwanda”.
Yabwiye IGIHE ko ateganya kugaruka mu Rwanda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
KNC aheruka gutangaza ko agarutse mu muziki, kandi ko abakunzi be azajya abaha indirimbo nshya cyangwa ikindi gikorwa cya muzika nibura buri rimwe mu kwezi.
TANGA IGITEKEREZO