00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kumurika Album ye, KNC azazana umuntu uvuga ko yagiye mu Ijuru akagaruka

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 26 October 2012 saa 01:07
Yasuwe :

Kankoza Nkuriza Charles umenyerewe ku izina rya KNC avuga ko ku itariki ya 28 Ukwakira 2012 muri Serena Hotel azazanamo umuntu witwa Gerald avuga ko yagiye mu ijuru akagaruka.
KNC avuga ko abazitabira iki gitaramo bazabanza bakerekwa umupira wa Chelsea na Manchester muri Serena hotel kuri za projecteurs.
Mu kiganiro na IGIHE, KNC avuga ko iki gitaramo kizaba ari icyo kumurika Album ye yise “Simbi”.
Avuga ko iki gitaramo kizaba kidasanzwe nk’uko yabyifuje. Kimwe mu bizatuma kiba igitaramo (...)

Kankoza Nkuriza Charles umenyerewe ku izina rya KNC avuga ko ku itariki ya 28 Ukwakira 2012 muri Serena Hotel azazanamo umuntu witwa Gerald avuga ko yagiye mu ijuru akagaruka.

KNC avuga ko abazitabira iki gitaramo bazabanza bakerekwa umupira wa Chelsea na Manchester muri Serena hotel kuri za projecteurs.

Mu kiganiro na IGIHE, KNC avuga ko iki gitaramo kizaba ari icyo kumurika Album ye yise “Simbi”.

Avuga ko iki gitaramo kizaba kidasanzwe nk’uko yabyifuje. Kimwe mu bizatuma kiba igitaramo kidasanzwe ni utu dushya avuga ko tuzaba turimo.

Iby’umugabo uvuga ko yagiye mu ijuru...

KNC avuga ko uyu mugabo Gerald azavuga ku by’umucunguzi wabayeho kera mu Rwanda witwa Kibogo, uyu Gerald yanditseho mu gitabo yise “U Rwanda mu myaka 1200 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu kugeza mu 1994 nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu.”

KNC avuga ko uyu mugabo azavuga iby’ukujya mu Ijuru kwe akagaruka aho yari ari ku musozi wa Nyamirembe (avuga ko hagereranywa na Yeluzarem, umurwa w’Amahoro) nk’uko ngo byanditse muri icyo gitabo.

KNC avuga ko uyu mugabo azanasobanura uburyo yari ariho mu myaka 1200 mbere y’ivuka rya Yezu, n’utundi dushya tudasanzwe, uyu Gerald yanditse mu gitabo cye.

[IGIHE ntitwabashije kuvugana n’uyu Gerald ngo tugire icyo tubimubazaho.]

Tubajije KNC impamvu yifuje guhuza ubu buhamya bw’umuntu utangaje n’igitaramo cye, KNC yavuze ko ari mu buryo bwo gushaka kwereka abantu ibyo batigeze babona n’amaso yabo. Yavuze ko ari igitaramo cy’udushya gusa yifuza ko buri muntu yaziyizira kwirebera, ntazabibarirwe.

KNC yagize ati “twebwe tugomba guha abantu bakidagadura ariko bakagira akandi kantu k’ubwenge. Nifuje ko buri wese azataha anyuzwe ari mu mu byishimo, ari ku mubiri, ari mu bwenge ari no mu maraso.”

Ibijyanye na Album nshya ya KNC yitwa "Simbi"...

KNC n'abahanzi bazamufasha kumurika Album ye yise "Simbi"

Iki gitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi ari bo Orchestre Impala, Samputu, Jody TBB n’abandi.

Album ya KNC izaba iriho indirimbo 16, ziganjemo inshyashya abantu batazi. Aha KNC asobanura ko atari yarahagaritse umuziki ko ahubwo yakoraga indirimbo akaba aretse kuzishyira hanze ngo abafana be bazazumvire rimwe.

Si ubwa mbere KNC akora igitaramo nk’iki kidasanzwe, cyuzuye udushya, kuko ari mu bantu bagaragaje bwa mbere umuntu urya cyane mu Rwanda, witwa Temarigwe mu bitaramo byo kurushanwa kurya yagiye ategura.

Filme Indyankurye ya KNC wakinye yitwa Dr Runiga:

KNC yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri City Radio mu kiganiro "Umunsi Ucyeye". Ubu ni umwe mu bayobozi ba Radio One, ivugira i Kigali mu Rwanda.

Azwi kandi cyane muri "Indyankudye" amakinamico yahimbye akamamara kubera uburyo busekeje kandi bugira inama yayakinagamo yitwa "Dr Runiga".

KNC kandi ni umuhanzi ukora indirimbo zibanda ku njyana ya Reggae. Azwi nko mu ndirimbo "African Lady", "Abagore" n’izindi. Album "Simbi" yabanjirijwe n’iyo yise "Abagore", aheruka gushyira hanze.

Ushaka gusobanukirwa n’ibindi byinshi kuri iki gitaramo kanda HANO


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .