00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lanie, umuririmbyi mushya uzanye amatwara nk’aya Knowless

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 October 2016 saa 03:51
Yasuwe :

Niyomufasha Mutoni Odette wihaye izina ry’ubuhanzi rya Lanie, yihaye intego zo gukora impinduka mu muziki w’u Rwanda byazamuhira akamamara no mu mahanga.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yavuze ko amaze amezi atanu yinjiye mu muziki ndetse ngo indirimbo ya mbere yakoze yamuremyemo icyizere ko ashobora kuzitwara neza nakomeza gukorana imbaraga nk’izo yatangiranye.

Ati “Icya mbere kintera ingufu ni uko umuryango unshyigikiye, mu muryango wacu harimo abandi baririmbyi ndetse na Papa wanjye yaririmbaga muri korali akiriho. Kuba banshyigikiye nabyo numva bindemyemo imbaraga.”

Lanie avuga ko mu miririmbire ye n’imyitwarire ikwiye kuranga umuhanzi, ngo azitwara nka Butera Knowless, umuhanzi afata nk’uwamaze gusiga abakora umuziki mu Rwanda mu cyiciro cy’abagore.

Ati “Ntabwo namwita icyitegererezo kuri njyewe gusa mbona yaragerageje gukora ibishoboka, urwego agezeho ni rwiza. Ibyo yakoze nibyo nzagenderaho, nzagerageza kwitwara nka we, yabyitwayemo neza.”

Lanie akiri muto ngo yakundana kuririmba ndetse yabaye igihe kinini muri korali y’abana yaririmbaga mu rusengero mu itorero asengeramo ry’Abadiventisiti. Yavuze ko yakunze umuziki cyane kubera ubuhanga n’uburyohe yumvise mu ndirimbo za Celine Dion bityo na we yinjira mu buhanzi ngo ‘azabe umuririmbyi wihariye mu Rwanda’.

Ati “Nakundaga kuririmba, nakundaga kumva indirimbo z’abahanzi bakunzwe ku Isi, numvaga iza Celine Dion nkifuza kwigana indirimbo ze, byarangoraga kuzifata mu mutwe ariko nkumva nshaka gukora umuziki; ni byo byatumye niyemeza gukora umuziki.”

Yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Iyo Mbimenya’, ngo nyuma yayo azasohora izindi mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ati “Ntabwo nje gukora umuziki by’imikino, ndashaka kuririmba izina ryanjye rikazamenyekana cyane mu Rwanda ku buryo binshobokeye nazamenyekana no hanze. Biragoye cyane ariko birashoboka, nzabikora.”

Uretse kuririmba, Lanie asanzwe ari umubyinnyi ubu agiye kujya abifatanya no kuririmba. Yanagaragaye muri amwe mu mashusho y’indirimbo, aheruka kwifashishwa mu yitwa ‘=‘Get Out Of My Soul’ ya Riderman.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .