00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 15 January 2012 saa 09:34
Yasuwe :

Amazina asanzwe yitwa Bienvenue Mahoro Ruhungande. Ni mwene Silas Rugande na Josephine Nyiransengimana. Avuka mu muryango w’abakobwa 2 n’abahungu 2. Afite imyaka 30.
Mc Mahoniboni ari mu bahanzi ba mbere bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip-Hop, mu gihe mu Rwanda humvikanaga cyane abahanzi nka Cassanova na DMS.
Yatangiye gushyira hanze ibihangano bye mu 1997. Mu 1999 yasohoye indirimbo yise ‘Malariya ni Indwara y’Icyorezo kandi Yica’. Iyi ndirimbo yakoreshejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri (...)

Amazina asanzwe yitwa Bienvenue Mahoro Ruhungande. Ni mwene Silas Rugande na Josephine Nyiransengimana. Avuka mu muryango w’abakobwa 2 n’abahungu 2. Afite imyaka 30.

Mc Mahoniboni ari mu bahanzi ba mbere bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip-Hop, mu gihe mu Rwanda humvikanaga cyane abahanzi nka Cassanova na DMS.

Yatangiye gushyira hanze ibihangano bye mu 1997. Mu 1999 yasohoye indirimbo yise ‘Malariya ni Indwara y’Icyorezo kandi Yica’. Iyi ndirimbo yakoreshejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yo kurwanya Malariya mu 2000. Indirimbo zatumye arushaho kumvikana no kumenyekana cyane mu Rwanda ni ‘Dusenge’, ‘Kubaka Izina’, ‘Twitabire Imirimo’. Izo ndirimbo akaba yarahise azishyirana hanze n’izindi 8 zari kuri album yise “Ubutumwa" zatumye yamamamara mu Rwanda.

Mc Mahonibon avuga ko abahanzi bafite akamaro mu kubaka igihugu. Ibi akaba abaivuga abishingiye nko ku ndirimbo kuri zimwe mu ndirimbo zikangurira abantu kurwana ku buzima bwabo. Aha twavuga nk’indirimbo yise ‘Mahoniboni Bye Bye’, ikangurira abantu kurwanya icyorezo cya Sida.

Mu 2009, uyu muhanzi yaje kwerekeza mu gihugu cy’u Buholande.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .