00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mc Mahoniboni asanga abaraperi bakwiye gushyira hamwe bagatanga ubutumwa bwubaka

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 27 May 2012 saa 05:32
Yasuwe :

Mu mwaka wa 2007 nibwo umuraperi Mc Mahoniboni yafashe indege akerekeza mu Buholande, igihugu yagiyemo ajyanywe no gukomeza amashuri ye mu ishami rya Electronics yari yararangijemo mu ishuri ryisumbuye rya ADB Nyarutarama.
Aganira na IGIHE yayitangarije ubuzima abayemo mu icyo Gihugu, ndetse anagira inama abaraperi b’Abanyarwanda.
Umuhanzi MC Mahoniboni ni umwe mu baraperi bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip Hop kuko ari mu baraperi barapa mu Kinyarwanda bamenyekanye, bakanakurw bwa (...)

Mu mwaka wa 2007 nibwo umuraperi Mc Mahoniboni yafashe indege akerekeza mu Buholande, igihugu yagiyemo ajyanywe no gukomeza amashuri ye mu ishami rya Electronics yari yararangijemo mu ishuri ryisumbuye rya ADB Nyarutarama.

Aganira na IGIHE yayitangarije ubuzima abayemo mu icyo Gihugu, ndetse anagira inama abaraperi b’Abanyarwanda.

Umuhanzi MC Mahoniboni ni umwe mu baraperi bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip Hop kuko ari mu baraperi barapa mu Kinyarwanda bamenyekanye, bakanakurw bwa mbere. Ubundi MC Mahoniboni yitwa Mahoro Ruhungande Bienvenu, yavutse tariki 20 Ukwakira 1979, avukira i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Abyarwa na Nyiransengimana Josephine hamwe na Rugande Silas, avuka mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Yatangiye Hip Hop mu 1997 ariko kuko hakoraga Radiyo Rwanda gusa, mu 1999 ni bwo indirimbo ye yaje guca kuri Radiyo Rwanda, iyo ndirimbo ni iyitwa “Malariya”. Indirimbo “ Maraliya” yayitunganyirijwe n’umuhanzi mugenzi we witwa Gasirabo Seleman.

Umuhanzi Gasirabo wari ufite studio, yari umuhanzi ukunzwe cyane muri icyo gihe, afite indirimbo nziza nk’iyitwa “Karire k’inyana” yabiciye bigacika.

Indirimbo “Maraliya” yaciye kuri Radiyo Rwanda ibicyesha ku kuba yari indirimbo nziza kandi itanga ubutumwa bwo kwirinda Maraliya, idore ko iyo ndirimbo yaje no gukoreshwa na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2000 ikangurira Abanyarwanda guhashya Maraliya.

MC Mahoniboni yavuye mu Rwanda amaze kuhamurikira album ye ya mbere yise “Ubutumwa”, album yakunzwe cyane kubera indirimbo zayo zirimo nk’izitwa “Dusenge”, “Kubaka izina”, “Twitabire Imirimo” n’izindi nyinzhi nziza.

Album yaje kongera kumurikira mu Buholande, imurika yafashijwe n’abandi baraperi batatu, 2 ba Baholande n’umwe w’Umunyafurika.

Yatangarije IGIHE ko ubu mu Buholande akora akazi ka electronics muri Kompanyi yitwa “Electroziden”; buri wa Gatanu na buri wa Gatandatu agakora ubu MC (umushyushya birori) mu kabyiniro kitwa “Belmuda”.

Yavuze ko amaze kwandika indirimbo zirenze album ebyiri, akaba kandi afatanyije n’abandi baraperi nyafurika barapa mu ndimi zabo gakondo bajya bakora ibitaramo bita “Africano”.

MC Mahoniboni yadutangarije kandi ko atakirapa mu Kinyarwanda gusa, ubu asigaye arapa mu Giholande, Igifaransa ndetse n’Icyongereza. Yavuze ko akumbuye u Rwanda n’Abanyarwanda, avuga ko nk’uko yajyiye adasezeye ari nako azagaruka nta we abwiye.

Yasoje asaba abaraperi b’Abanyarwanda kugira ubumwe, bakanatanga ubutumwa busobanutse bugira akamaro abantu mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Ubutumwa naha abaraperi ni uko bagomba gushyira hamwe kuko aribyo bitanga umusaruro mu bihe tugezemo, kwihatira kwandika ubutumwa ubwo ari bwo bwose busobanutse bugirira abandi akamaro mu buzima bwa buri munsi .Hip Hop nyarwanda ikomeze izamuke”.

Arasuhuza Abanyarwanda bose bakunda indirimbo ze, yabasabiye umugisha w’Imana ndetse anawusabira u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Mc Mahoniboni

Biography
15/01/12 - 09:34
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .