00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jojo yizihije isabukuru y’amavuko, ese azagaruka mu muziki?

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 June 2014 saa 08:30
Yasuwe :

Kuwa 30 Kamena 2014, Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo arizihiza isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse. Uyu muririmbyikazi umaze hafi imyaka ibiri asubitse ibikorwa bye bya muzika, haribazwa niba azawugarukamo cyangwa azawuhagarika burundu.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, Miss Jojo abajijwe niba ateganya kugaruka muri muzika n’igihe abiteganyiriza, akaba yatangaje ko ateganya kuzagaruka ariko atazi neza azagaruka ryari?
Yagize ati: “Ntabwo ndabimenye,…igihe ntabwo kiramenyekana ariko (...)

Kuwa 30 Kamena 2014, Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo arizihiza isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse. Uyu muririmbyikazi umaze hafi imyaka ibiri asubitse ibikorwa bye bya muzika, haribazwa niba azawugarukamo cyangwa azawuhagarika burundu.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, Miss Jojo abajijwe niba ateganya kugaruka muri muzika n’igihe abiteganyiriza, akaba yatangaje ko ateganya kuzagaruka ariko atazi neza azagaruka ryari?

Yagize ati: “Ntabwo ndabimenye,…igihe ntabwo kiramenyekana ariko kizagera, mwebwe nimutegereze nanjye ndategereje.”

Miss Jojo

Mu minsi ishize, ijwi rya Miss Jojo ryumvikanye mu ndirimbo ‘Ibishyimbo’ ahuriyemo n’abandi bahanzi nka Urban Boys, Riderman na Tom Close. Iyi ndirimbo yamaze no gufatirwa amashusho, igamije gukora ubukangurambaga ku baturage ngo bitabire kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare (Fer).

Kanda hano wumve indirimbo ’Ibishyimbo

Muri Nyakanga 2012, Miss Jojo yavuze ko abaye ahagaritse umuziki agiye kwita ku bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam abarizwamo ryitwa ‘AJMD Njye Nawe’. Kuri ubu kandi anakora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Miss Jojo yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman’.

Album iheruka ya Miss Jojo yitwa 'Woman'.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .