Umuhanzi Miss Jojo wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda nka “Mbwira”,” Ubona ko ndi nde” arakura benshi bakekaga ko yavuye mu muziki burundu mu rujijo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yashimangiye ko yabaye ashyize umuziki ku ruhande kubera gahunda arimo, ariko atawuretse burundu.
Ati “Hari ibyo mpugiyemo bijyane n’umuryango ndimo wa “AJMD Njye nawe” binsaba kutabivanga n’umuziki ariko, nemera ko nimpuguka, nzakora umuziki niyo mpamvu nabaye nshyize ku ruhande kimwe kugira ngo nite ku kindi”.
Miss Jojo, umwe bayobozi b’ umuryango w’urubyiruko rwa cyisilamu rugamije iterambere akomeza “AJMD Njye nawe”, avuga ko bitewe n’akazi kenshi aba afitemo, bitamworohera no kuba yakorana indirimbo n’umuhanzi byifuza, ariko ko naramuka aje azaza abifitiye umwanya uhagije.
Miss Jojo mu ntangiriro z’uyu mwaka aherutse gutangaza ko abaye ahagaritse umuziki kubera indi mirimo, ariko ntiyerura ngo atangaze igihe azakomereza umuziki we.
Ati “Ariko sinaretse umuziki, sinzi igihe nzagarukira ariko ninza nzababwira”.
TANGA IGITEKEREZO