Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Ninjye wa mugore" cyitabiriwe n’abiganjemo abagore baturuka mu madini n’amatorero atandukanye yo mu bice bitandukanye by’Igihugu no mu mahanga.
Iki gitaramo cyaranzwe n’amasengesho, kuramya Imana, kuyishimira no kwishimira ibyo yabakoreye.
Abitabiriye bemeza ko ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma bakareba icyo Imana yabakoreye nabo bakayishimira bakora imirimo myiza.
Umunyamuryango wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Betty Bazizane yavuze ko iki giterane kigaragaza agaciro n’ubushobozi by’umugore.
Yagize ati "Iki ni igiterane cy’iyerekwa ry’umushumba mukuru bishingiye ku byanditse muri 1 Samweli 1-16, aho dusanga inkuru y’umugore witwa Hana wasabaga umwana Imana ikaza kumumuha noneho aza kugaruka gushima avuga ati ‘Ninjye wa mugore’. Ni n’umuco mwiza wo gushima cyane cyane ku bakristo."
"Iyo ushimye ukagira n’igikorwa, uti ‘ nzirikanye ko hari igihe nari nshonje urangaburira, nzirikanye ko hari igihe nari nambaye ubusa nanjye hari uwo nambitse’. Niyo mpamvu natwe hari icyo twakoze ku baturage ba Musanze."
Mu bafashijwe muri iki giterane harimo abakobwa babyaye bakiri bato. Bazizane yavuze ko bifuje ko abo bakobwa bumva ko n’ubwo babyariye iwabo, bitavuze iherezo ry’inzozi zabo.
Umuyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apôtre Mignone Kabera, yavuze ko gusenga neza ari ugushyira mu bikorwa ibyo umuntu yizera kugira ngo akomeze guhesha Imana icyubahiro.
Yasabye abagore b’abakristo gukorana umurava kugira ngo ubuntu bw’Imana bugaragarire mu byo bakora.
Yagize ati “ Turasenga ariko tukizera ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye ubusa, Yakobo yarabivuze. Muri iki gihe turimo dushoboye gusenga gusa ntidukore, abantu bazatuka Imana bakagira ngo ntikora kandi ikora."
Apôtre Kabera yakomeje agira ati “Twashatse gushima Imana mu bikorwa aho dufite igikorwa gitoya cyo kwifatanya n’abana b’abakobwa babyaye batagejeje igihe, twumva ko bashobora kubakirwa bakaremerwa. Ikindi gikorwa twabashije gukora hari umumama w’umuvugabutumwa twageneye imodoka n’umutware we wakomeje kumushyigikira kandi twazanye n’ibitenge ku bandi bagore."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yashimiye abo bafatanyabikorwa, asaba abagore kurushaho gusenga ariko bakarangwa n’indangagaciro zibabereye.
Yagize ati “Umugore mwiza wubaha Imana yubaha umugabo n’urugo rugatera imbere n’abana bakagira za ndangagaciro. Turabizeza ubufatanye mu guteza imbere Igihugu cyacu ariko by’umwihariko mu guteza imbere umugore kuko iyo ateye imbere n’Igihugu gitera imbere."
Iyi gahunda y’igiterane yakorewe muri Musanze nyuma ya Gasabo, bikaba byitezwe ko izakomereza mu bindi bice by’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!