00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicole Musoni avuga atazibagirwa indirimbo z’iwabo

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 22 July 2013 saa 09:55
Yasuwe :

Nicole Musoni icyamamare mu gihugu cya Canada n’ahandi avuga ko nubwo yabaye mu mahanga imyaka irenga 24 kuva akiri muto adashobora kwibagirwa kuririmba indirimbo ziri mu Kinyarwanda.
Ubwo yaganiraga na IGIHE nyuma yo kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda(ibintu byatangaje benshi) mu gitaramo cya “Kigali Up” yagize ati “Ndirimba indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa, ariko sinakwibagirwa ururimi rw’iwacu, Ikinyarwanda kuko data umbyara yabaye umuhanzi kandi (...)

Nicole Musoni icyamamare mu gihugu cya Canada n’ahandi avuga ko nubwo yabaye mu mahanga imyaka irenga 24 kuva akiri muto adashobora kwibagirwa kuririmba indirimbo ziri mu Kinyarwanda.

Ubwo yaganiraga na IGIHE nyuma yo kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda(ibintu byatangaje benshi) mu gitaramo cya “Kigali Up” yagize ati “Ndirimba indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa, ariko sinakwibagirwa ururimi rw’iwacu, Ikinyarwanda kuko data umbyara yabaye umuhanzi kandi yabaye umuhanzi nyarwanda ”.

Ni nyuma yo kuririmba zimwe mu ndirimbo z’Imana, ziri mu Kinyarwanda, Nicole akomeza kugaragaza ko nubwo yamamaye mu ndirimbo z’amahanga agikunze kandi akiririmba indirimbo ziri mu Kinyarwanda.

Ngo si uko ari mu Gihugu cy’u Rwanda, ahubwo muri Canada ndetse n’ahandi abasha gutarama mu ndirimbo azi ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda rimwe na rimwe n’Ikirundi.

Nicole yamenyekanye mu ndirimbo nka Where did u go, Smoke x Drink, Rozay Sipn n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .