00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicole Musoni, undi munyarwandakazi ugana ku kuba icyamamare muri muzika muri Canada

Yanditswe na

Kagenza C.

Kuya 16 July 2012 saa 01:25
Yasuwe :

Yitwa Nicole Musoni, ni umunyarwandakazi w’umuririmbyi, akaba umwanditsi w’indirimbo uba mu gihugu cya Canada mu Mujyi wa Quebec. Gukunda muzika kwe abikomora kuri se wamwibarutse Évariste Musoni, uyu nawe akaba ari umuhanzi nyarwanda wamamaye kuva mu mwaka w’1971, kuri ubu nawe ubarizwa muri Canada.
Nicole Musoni muri iki gihe amaze kugera ku yindi ntera muri muzika muri Canada, ahasanzwe hazwi cyane umuhanzi w’umunyarwanda Corneille. Nubwo Nicole amaze gushyira ahagaragara indirimbo zigera (...)

Yitwa Nicole Musoni, ni umunyarwandakazi w’umuririmbyi, akaba umwanditsi w’indirimbo uba mu gihugu cya Canada mu Mujyi wa Quebec. Gukunda muzika kwe abikomora kuri se wamwibarutse Évariste Musoni, uyu nawe akaba ari umuhanzi nyarwanda wamamaye kuva mu mwaka w’1971, kuri ubu nawe ubarizwa muri Canada.

Nicole Musoni muri iki gihe amaze kugera ku yindi ntera muri muzika muri Canada, ahasanzwe hazwi cyane umuhanzi w’umunyarwanda Corneille. Nubwo Nicole amaze gushyira ahagaragara indirimbo zigera kuri 5 gusa, ndetse zimwe muri zo zikaba ziri no kugurishwa kuri iTunes, abakunzi ba muzika ye ntibasiba kwiyongera bitewe n’uburyo ijwi rye rigororotse ndetse akabasha kurikoresha mu njyana zituje n’izibyinitse, Pop na Soul.

Mu minsi ishize, Nicole Musoni yashyize ahagaragara umuzingo w’indirimbo enye zo mu rurimi rw’Icyongereza yise “Chasing Dreams”, iyi ikaba ari mixtape ashyize ahagaragara mu gihe akiri gukora kuri album ye ya mbere, mu rwego rwo kumvisha abakunzi ba muzika inononsoye uburyohe buzaba buyikubiyemo.

Chasing Dreams igizwe n’indirimbo nka Where did u go, Appreciation,Smoke x Drink, izi ziyongera ku ndirimbo Pere iri mu Gifaransa na Rozay Sippin yari asanzwe yarashyize ahagaragara.

Ku myaka ibiri gusa, Nicole Musoni nibwo yabashije gukandagiza ikirenge kuri stage muri Odéon Palace mu Burundi aherekeje se, none kuri ubu akora ibitaramo bitandukanye live muri Canada aho amaze imyaka igera kuri 23.

Uyu muhanzikazi yakunze kujya yitabira amarushanwa atandukanye yo kuririmba harimo irizwi cyane ryitwa “Secondaire en Spectacle”, ndetse no mu gihe gishize yitabiriye iryitwa “Star Académie” muri Canada, aho yanabashije kuza muri 50 bageze mu cyiciro cya nyuma.

Muri iPod ya Nicole Musoni usangamo indirimbo zitandukanye zirimo iza Jill Scott, India Arie, Alicia Keys, Lara Fabian, Erika Badu na Brian Mc Knight, by’umwihariko kandi usangamo indirimbo za Céline Dion , umuhanzikazi akunda kurenza abandi.

Kuri ubu ikiraje inshinga Nicole Musoni ni ukurangiza album ye ya mbere vuba aha.

Nicole Musoni ari kumwe n'umucurangira gitari bari mu gitaramo
Nicole Musoni

Foto: Nicole Musoni


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .