00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umva ‘IBYATSI’, indirimbo ya Paccy yavugishije benshi igatuma akumirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 October 2018 saa 05:58
Yasuwe :

Umuraperikazi Oda Paccy yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ’IBYATSI’ mu gahinda gakomeye nyuma y’aho ivuzweho byinshi, igatangira guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga atazi aho ivuye.

Ku mugoroba wo ku wa 23 Ukwakira 2018 ni bwo Oda Paccy yasohoye integuza y’indirimbo ye nshya ‘IBYA-TSI’.

Yahise ikwirakwira bwangu ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo ayigize akikije ifoto y’ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa. Paccy yari yatangaje ko izajya hanze ku wa Gatanu ariko byabaye ngombwa ko ayisohora ku munsi atari yateganyije.

IBYA-TSI ikoze mu njyana ya Hip Hop, yatunganyijwe na Producer Junior Multisystem.

Yagize ati “Ntabwo nzi umuntu wanshyiriye indirimbo hanze pe! Ndababaye ubu gahunda zose nari mfite zirapfuye. Nibajije uko indirimbo yanjye yageze hanze byanyobeye. Ndumva ndwaye umutwe.’’

Ubutumwa yubakiyeho bugusha ku gukebura abakoresha ibiyobyabwenge bagendeye mu kigare. Yumvikanamo aririmba atandukanya amagambo abiri ayigize, IBYA na TSI.

Yagize ati ‘‘Ni indirimbo yerekana ko abantu bibwira ko umutuzo wabo bashobora kuwukura mu biyobyabwenge atari ko biri. Irerekana ko njye nta kiyobyabwenge nkoresha. Irahanura abantu ko badakwiye kunywa ibiyobyabwenge babikoreshejwe n’abandi cyangwa ngo bumve ko aricyo cyabahesha amahoro.’’

Paccy yatangaje ko nta bantu bamwandikiye bamubwira ko yakoze ikizira kubera ibyo yatangaje ku ifoto iteguza iyi ndirimbo.

Mu gitondo cy’uyu munsi, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore, Odda Paccy, kubera imyitwarire ye avuga ko inyuranyije n’umuco w’ubutore.

Paccy yirinze kugira icyo atangaza ku mwanzuro w’Umuyobozi w’Itorero, gusa avuga ko azabanza gutekereza neza kuri iki cyemezo nubwo ngo nta muntu uramuhamagara ukimumenyesha usibye kubisoma mu itangazamakuru.

Ati ‘‘Indirimbo irasohotse, ndibaza aho imico mibi yavuzwe iri. Icyo navuga ni uko bidakwiye ko hagira uhubuka atarumva ikintu. Ibijyanye no kwamburwa ubutore nzabivugaho mu buryo bwihariye maze gutuza.’’

Oda Paccy ari mu bazamuye ibendera rya Hip hop y’abakobwa mu Rwanda. Yamamaye mu zirimo ‘Mbese nzapfa?’, ‘Igikuba’, ‘Ntabwo mbyicuza’ n’izindi.

Mu busanzwe ni umunyadushya! Yaherukaga kumvikana cyane mu itangazamakuru ubwo yasohoraga indirimbo yafatanyije na Urban Boyz yise ‘Order’. Yayamamaje yifashishije ifoto ye yambaye ukuri, yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina.

Icyo gihe yahindutse ikirangirire ndetse ku mbuga nkoranyambaga haduka icyiswe #IkomaChallenge.

Inkuru bifitanye isano:

 Bamporiki yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi Odda Paccy

 Paccy yifashishije ifoto igaragaza ikibuno n’amagambo ateye kwibaza byinshi ku ndirimbo agiye gusohora

Uburyo Paccy yanditse izina ry'indirimbo ye nibyo byatumye yamburwa ubutore
Oda Paccy yifotoje atya ashaka kwamamaza indirimbo ye yitwa Order

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .