00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka ine, Patient Bizimana agiye gutaramira ku ivuko

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 7 August 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Bizimana Patient, umuhanzi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye gutaramira ku ivuko mu Mujyi wa Rubavu abareka imirimo n’ibitangaza Imana yamukoreye mu myaka ine ishize.

Uyu musore w’imyaka 28 yatangarije IGIHE ko yifuje kujya kwereka abamureze umusaruro yavanye mu mpano ye ndetse no kubasangiza ibyiza amaze kubona mu gukorera Imana.

Yagize ati, “Ndumva nishimiye gusubira gutaramira ku isoko, aho nigiye ibintu byose, aho narerewe mu buryo bw’umwuka ndetse n’umubiri numvise byaba byiza ngarutse kubasangiza ibyo nagezeho ndetse no kubera ko umurongo mwiza bantoje ntigeze nteshukaho na mba”.

Patient yavuze ko iki gitaramo ari gutegura kizabera mu Karere ka Rubavu gifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwe ndetse yifuza ko impano afite yazayikoreshwa mu koza no gusana imitima ya benshi by’umwihariko abo ku ivuko rye.

Ati “Nari maze imyaka 4 mba i Kigali ntarasubira i Rubavu. Ni ibintu nateguye bitantunguye na gato kandi nshaka ko bizagirira benshi akamaro kuko ntekereza ko ari umugambi w’Imana kandi hari ibitangaza Imana izakora”.

Patient Bizimana atekereje gutaramira ku ivuko rye nyuma y’ibitaramo bikomeye yagiye akorera i Kigali ndetse bikitabirwa ku buryo bushimishije.

Ku nshuro ye ya mbere ataramiye ku ivuko, azafatanya n’abahanzi nka Dudu, The Sisters, Aime Uwimana na Simon Kabera.

Iki gitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2015 kuri Serena Hotel kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi 5000 ndetse ugahabwa n’icyo kunywa ku buntu, kikazakomereza kuri Centre Culturel ku itariki 16 Kanama 2015 kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi 2000 hamwe n’igihumbi ku banyeshuri.

Dudu w'i Burundi ari mu bazafasha Patient muri iki gitaramo

Patient azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Amagambo yanjye, Nongeye ndaje, Iyo Neza, Ubwo buntu, Menye Neza n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .