00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana arizeza abazitabira igitaramo cye guhembuka

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 25 March 2014 saa 09:50
Yasuwe :

Umuririmbyi Patient Bizimana ari mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika album nshya yise “Impumuro yo guhembuka”, igitaramo ashimangira ko abazacyitabira bazahembukiramo mu buryo bw’umwuka.
Mu Kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuwa 25 Werurwe 2014, ubwo yari mu nzira ajya mu myitozo yo kuririmba no gucuranga, yavuze ko yizeye umusaruro mwiza muri iki gitaramo cyane cyane ku butumwa abantu bazakura mu ndirimbo ze n’iz’abahanzi bazifatanya nawe mu gitaramo.
Yagize ati: (...)

Yagize ati: “Ndashishikariza abakunzi b’indirimbo z’Imana n’abakunda indirimbo zanjye by’umwihariko kuzaza guhembukana natwe muri iki gitaramo,…album yitwa impumuro yo guhembuka iriho indirimbo 10 harimo iyo nise “Amagambo yanjye”, “Ni ishimwe” nakoranye na Doudou w’ i Burundi, “Ubwo buntu” n’izindi.”

Bizimana yavuze ko iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi iyi saha izubahirizwa.

Abajijwe umwihariko indirimbo ziri kuri album ye nshya zifite, Patient yagize ati: “uretse kuba ikozwe mu buryo nifuzaga kandi bwiza, iyi album ni nziza pe, urebye ibyo nayifuzagaho byose irabyujuje, abagombaga kuyikoraho bose narababonye, yakozweho n’abatunganya umuziki b’abahanga nka Pastor P, Mastola, Bob, Prince n’abandi.”

Patient kandi, yavuze ko uretse utuntu twiza twaba twarongewe mu ndirimbo ze nshya, umwimerere w’ibihangano bye uracyari wawundi.

Igitaramo cyo kumurika Album ya Patient Bizimana kizaba kuwa 30 Werurwe 2014 i Kigali muri Serena Hotel guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda.

Iki gitaramo kizanagaragaramo abandi bahanzi nka: Gaby, Uwimana Aime bo mu Rwanda na Dudu na Fortran b’i Burundi.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .