00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana na Dudu bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nushimwe’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 September 2014 saa 05:49
Yasuwe :

Patient Bizimana, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yatangiye gupfundurira abakunzi be agaseke yaberetse muri Werurwe 2014 aho yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nushimwe’ yafatanyije n’umuhanzi Dudu w’i Burundi.
Mu kiganiro Patient Bizimana yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yadutangarije ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album ya kabiri aherutse kumurika yise ‘Impumuro yo guhembuka’.
Ni umwe mu mishinga miremire afitanye na Producer Meddy Saleh ndetse ngo uyu ni na we (...)

Patient Bizimana, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yatangiye gupfundurira abakunzi be agaseke yaberetse muri Werurwe 2014 aho yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nushimwe’ yafatanyije n’umuhanzi Dudu w’i Burundi.

Mu kiganiro Patient Bizimana yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yadutangarije ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album ya kabiri aherutse kumurika yise ‘Impumuro yo guhembuka’.

Ni umwe mu mishinga miremire afitanye na Producer Meddy Saleh ndetse ngo uyu ni na we uzamufasha gutunganya amashusho y’indirimbo zigize iyi album.

Patient Bizimana ati “Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album yanjye ya kabiri. Ubwo nayimurikaga muri Serena mu minsi ishize nemeye ko ngomba gukora video z’iyi album kandi nibyo natangiye. Uyu ni umwe mu mishinga miremire mfitanye na Meddy Saleh muri Press It. Ni na we uzakora izindi zose ziri kuri album Impumuro yo guhembuka”

Dudu na Patient Bizimana

Zimwe mu ndirimbo Patient Bizimana ari gufatira amashusho abifashijwemo na Meddy Saleh harimo ‘Ubwo buntu’, ‘King of Kings’, ‘Amagambo yanjye’ n’izindi.

Uyu muhanzi yasabye abafana n’abakunda ibihangano bye gukomeza kumusengera no kumusabira ku Mana kugira ngo imigambi ye azayigereho neza.

Ati “Icyo nasaba abakunzi banjye n’aba muzika ya gospel muri rusange, ni ugukomeza kunsengera no kumba hafi nk’uko basanzwe babikora. Imana ibahe umugisha”

Reba iyi ndirimbo hano:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .