00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana yaconze ruhago mu makipe akomeye mbere yo kwakira agakiza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 February 2017 saa 09:44
Yasuwe :

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient, yakiniye amakipe menshi y’umupira w’amaguru aza kubivanwamo n’uko yakiriye agakiza igihe cye cyose agiharira gukorera Imana.

Patient Bizimana yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi; ahamya ko Imana yamugiriye ubuntu butangaje mu buzima bwe kuba yaramuhaye impano ikomeye yo kubwiriza ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo ndetse zikaba umusemburo mu mitima y’ababa bacitse intege.

Uyu muhanzi wujuje imyaka 30 y’amavuko avuga ko afite ishimwe rikomeye ry’uko mu gihe cyose amaze ku Isi yakiriye agakiza amenya Imana ariko ngo ikiruta byose nta cyamushimishije nko kubona ibirori bya se na nyina bambikana impeta mu Ukuboza 2016.

Ati “Ikintu gikomeye nishimira kurusha ibindi maze ku Isi ni uko nabonye ibirori bya Papa na Mama bizihiza imyaka 50 bamaze babana nk’umugabo n’umugore. Narishimye cyane, nababonye bambikana impeta mu kiliziya, bambikanye impeta mu mwaka ushize ubwo bizihizaga iyo myaka yose bamaze babana, byari ibintu bikomeye cyane.”

Patient Bizimana avuga ko mu byo yanyuzemo byose icyamubabaje ari uburyo yagiye asibizwa kenshi mu ishuri ndetse byose bigakururwa n’uko yakundaga gukina umupira cyane; mu gihe abandi babaga bashakisha amanota we yabaga ashyize umutima ku mupira w’amaguru no gushakisha ubumenyi bwagomba kuzamugira umukinnyi w’igihangange.

Ati “Mu buzima bwanjye iyo nsubije amaso inyuma nkibuka imyaka bagiye bansibiza ku mpamvu zidasobanutse birambabaza cyane. Icyo gihe mu myaka yo hasi ntabwo nari nzi agaciro k’ishuri, wasangaga nagiye mu myitozo gukina umupira ngasiba ishuri bityo amanota akancika ngasibira.”

Yakinnye umupira w’amaguru igihe kirekire gusa byageze mu mwaka wa 2000 amaze kuva muri Kiliziya Gatolika akakira agakiza ibya ruhago abivamo atangira kwita cyane ku gukorera Imana no gukora umuziki.

Ati “Mbere yo kwakira agakiza ubundi njye nakundaga ibintu bibiri, numvaga nzaba umuririmbyi ukomeye ariko nkanakunda gukina umupira cyane. Nakundaga gukina ku buryo aho nize hose nakiniraga ikigo kandi nkitwara neza, naje kubivamo mu maze kwakira agakiza.”

Patient yakiniye amakipe akomeye arimo ishuri rya Gacuba mu Mujyi wa Rubavu aho yiganaga na Haruna Niyonzima bombi ari abakinnyi bakomeye, yanakiniye ikipe y’abakiri bato ya Marines FC n’andi makipe atandukanye.

Ati “Nakiniye ibigo nagiye nigaho, kuva mu mashuri abanza nagiye nkinira ibigo nanyuzeho, nakiniye icyitwa Gacuba, ni naho Haruna Niyonzima yize, nanakiniye Saint Fidèle ni ishuri riri i Gisenyi.”

Yongeraho ati “Mu mupira w’amaguru nari maze kugera kure. Nakiniye igihe kinini Academie ya Marines FC, narabikundaga cyane ariko maze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ibyo gukina umupira mbivamo nkorera Imana yanjye.”

Uyu muhanzi amaze imyaka 17 avuye muri Kiliziya Gatolika, ubu ni umukirisitu ukomeye uri no mu bahanzi ba mbere bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya mu itorero rya Restoration Church.

Patient Bizimana amaze imyaka 17 avuye muri Kiliziya Gatolika

Ati “Navuye muri Kiliziya Gatulika mu mwaka wa 2000, icyo gihe nari nagiye kuba umushyitsi muri Restoration Church, umupasiteri wigishije uwo munsi yatanze inyigisho ku gaciro gakomeye k’umusaraba wa Yesu numva mu mutima wanjye mfashe icyemezo ndahindukira nakira Yesu. Kuva icyo gihe kugeza ubu ndi muri iri torero rya Restoration Church.”

Patient Bizimana wasohoye indirimbo nshya yise ‘Igitambambuga’ ari gukora album nshya abifashijwemo na Producer Pastor P. Iyi azayimurika mu gitaramo gikomeye asanzwe ategura buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

Ati “Ubu ndi gukora album yanjye nshya iri gutunganywa na Producer Pastor P ariko indirimbo nshya mfite yitwa Igitambambuga yakozwe na Producer Bob. Iyo album nzayimurika kuri Pasika hazaba ari ku itariki ya 16 Mata 2017 mu gitaramo nsanzwe nkora cya Easter Celebration.”

Patient Bizimana yagiye ategura ibitaramo bya Pasika bikitabirwa mu buryo budasanzwe, icyo aheruka gukora yagifatanyije n’umuririmbyi ukomeye muri Afurika y’Epfo Pastor Solly Mahlangu, icyo ateganya gukora nabwo ngo azazana abahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza muri Afurika y’Uburasirazuba.

Solly Mahlangu na Patient bahuriye mu gitaramo cya Easter Celebration ya 2016
Mu byamushimishije kuva yavuka ngo ni ukubona ibirori bya se na nyina bizihiza imyaka 50 bamaze babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .