00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyafurika y’Epfo Mahlangu yakoze igitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na

Mukaneza Ange

Kuya 28 March 2016 saa 02:40
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana yakoze igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa pasika afatanyije n’umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Afurika y’Epfo Pastor Solly Mahlangu.

Iki gitaramo cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground mu ijoro ryo 27 Werurwe 2016. Cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye aho benshi wabonaga bafite amatsiko yo kubona umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Wahamba Nathi, Pokeya Sifa n’izindi.

Saa moya zirenzeho iminota mike nibwo Patient Bizimana yageze ku rubyiniro aho yakiriwe n’abitabiriye igitaramo wabonaga ko bamwishimiye cyane. Yahise atangirira ku ndirimbo ye ‘Ubwo buntu’ nyuma aririmba n’izindi zakunzwe.

Uyu muhanzi wagaragaje kwirekura no kubyina bidasanzwe yavuze ko nta mpamvu yo kwifata mu gihe uri imbere y’Imana, ibintu byanashimangiwe na Apotre Masasu, Umuyobozi mukuru w’itorero Evangelical Restoration Church ari naryo Patient asengeramo.

Apotre Masasu wigishije ijambo ry’Imana, yavuze ko nta mpamvu yo gutinya kandi Yesu yarapfuye akazuka bityo buri muntu wese akaba afite ubushobozi bwo kubabarirwa.

Mahlangu wari utegerejwe n’imbaga y’abakunda indirimbo zo kuramya yageze ku rubyiniro aherekejwe n’abaririmbyi ndetse n’abacuranze yavanye muri Afurika y’Epfo.

Mu ndirimbo ze zitandukanye yagaragaje kubyina bidasanzwe ndetse anaririmba indirimbo za bimwe mu birangirire nka One Love ya Bob Marley aho yavuze ko inzozi ze ari uko Abanyafurika bunga ubumwe.

Nubwo nyuma y’iminota mike agera ku rubyiniro umuriro wagiye iminota igera kuri 20, abitabiriye iki gitaramo ntibigeze bataha ahubwo bamugaragarije urukundo maze batangira kuririmba indirimbo ye ‘Wahamba Nathi’.

Uyu mugabo umaze imyaka isaga 30 aririmba indirimbo zihimbaza Imana yaje gutungura benshi ubwo yahamagaraga Patient bafatanya kuririmba indirimbo ye “Menye Neza”, maze abari bitabiriye igitaramo bishima kurushaho.

Mbere yo gusoza igitaramo, Mahlangu yasabye Abanyarwanda gukunda no gushyigikira Patient Bizimana kuko afite impano ikomeye.

Ati” Uyu musore afite impano ikomeye. Mugomba kumukunda no kumutera inkunga. Nimutabikora abandi bazamutwara.”

Mahlangu yavuze ko yishimiye uburyo Abanyarwanda bamwakiriye. Ati” Igitaramo cyagenze neza. Sinarinziko abanyarwanda, Abanyakigali bankunda. Imbaraga zari nyinshi, bamfashije kuririmba indirimbo zose. Ndabashimiye cyane.”

Mu bintu yishimiye cyane mu Rwanda ngo ni isuku iharangwa ndetse ashimira Perezida Paul Kagame ku kazi gakomeye yakoreye u Rwanda.

Iki gitaramo cya Easter Celebration cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, Apotre Masasu n’umugore we ndetse n’ibindi byamamare birimo King James, Miss Kundwa Doriane na benshi mu bahanzi b’indirimbo z’Imana mu Rwanda.

Patient Bizimana ateguye iki gitaramo ku nshuro ya kabiri
Bizimana Patient ukunzwe mu ndirimbo 'Ubwo buntu'
Iki gitaramo cyabereye i Gikondo
Patient Bizimana yakoresheje imbaraga nyinshi
Apotre Masasu, umwe mu bigishije ijambo ry'Imana
Nyuma yo kuririmba Patient yagiye gufatanya n'abafana mu ndirimbo za Solly Mahlangu
Solly Mahlangu wo muri Afurika y'Epfo
Mahlangu yishimiwe bikomeye mu ndirimbo Wahamba Nathi
Abanyakigali baryohewe n'igitaramo cya Solly Mahlangu
Abaririmbyi bafashije Solly Mahlangu
Solly Mahlangu na Patient bafatanyije kuririmba
Solly Mahlangu yashimye impano ya Bizimana Patient
Solly Mahlangu yasengeye Patient
Miss Kundwa Doriane mu buzuye umwuka ku bw'ubutumwa bwa Mahlangu

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .