00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurozi wishe mukuru wa Patient Bizimana yamusigiye igikomere kidakira

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 2 February 2015 saa 11:15
Yasuwe :

Bizimana Patient, umuhanzi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ahamya ko mu myaka yose amaze ku Isi yize amasomo akomeye cyane arimo uburyo abantu bahindagurika, uburyo babiba inzangano hagati yabo kandi bararemwe mu ishusho y’Imana.
Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, Menye neza’ n’izindi, ahamya ko Imana yamugiriye ubuntu butangaje mu buzima bwe kuba yaramuhaye impano ikomeye yo kubwiriza ubutumwa bwayo binyuze (...)

Bizimana Patient, umuhanzi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ahamya ko mu myaka yose amaze ku Isi yize amasomo akomeye cyane arimo uburyo abantu bahindagurika, uburyo babiba inzangano hagati yabo kandi bararemwe mu ishusho y’Imana.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, Menye neza’ n’izindi, ahamya ko Imana yamugiriye ubuntu butangaje mu buzima bwe kuba yaramuhaye impano ikomeye yo kubwiriza ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo ndetse zikaba umusemburo mu mitima y’ababa bacitse intege.

Yagize ati “Mu myaka yose maze ku Isi naje kubona ko Imana ari nziza, abantu barahinduka ariko Uhoraho ntajya ahinduka kandi imigambi ye ni myiza kuri twe. Abantu bashobora kugukomera amashyi mu gitondo, nimugoroba bakagutera amabuye ariko Imana yo ihora ari imwe, ntijya ihinduka”

Kuri iki Cyumweru Patient Bizimana yujuje imyaka 28 y’amavuko, akavuga ko ari ubwa mbere abonye ko afitiye abantu benshi akamaro ndetse ngo ni nabwo yohererejwe ubutumwa bwinshi bumwifuriza isabukuru nziza banamwereka ko ibihangano bye bibasana imitima.

Ati “Kuri njyewe anniverasire ni uburyo bwiza bwo gusuzuma ubuzima bwanjye, ni umwanya wo gutekereza kuva wavuka kugeza kuri iyi myaka 28. Umuntu aba yaraciye mu bintu bitandukanye ariko kimwe gikomeye muri iyi myaka yose nasanze Imana ari umubyeyi kandi uko bwije n’uko bukeye imbazi zayo n’urukundo rwayo nasanze bigenda bigenda byiyongera mu buzima bwanjye”

Icyamushegeshe mu myaka yose amaze….

Mu myaka 28 amaze ku Isi, Bizimana Patient avuga ko icyamushaririye kurusha ibindi byose ari igihe mukuru we yapfuye ahitanywe n’uburozi ndetse umurozi wishe mukuru agaha uyu muhanzi uburozi ariko ntibwamwica.

Ati “Mu myaka 28 maze nk’uko nabivuze hari ibintu bikomeye nanyuzemo ariko igishaririye cyane nabonye n’ubu ntazibagirwa ni mukuru wanjye wapfuye azize uburozi. Hari mu 1992, nibwo yapfuye. Hejuru y’ibyo, uwo murozi nanjye yarankurikiranye ampa uburozi ariko ku bw’imbaraga z’Imana narivuje ndakira ubwo burozi bwe ntibwagira icyo buntwara”

Ari ku mavi asengera umukunzi

Uyu muhanzi wagiye uvugwaho kuba mu rukundo n’umuhanzi mugenzi we Gabby Kamanzi, ari mu masengesho yo gusaba Imana ngo izamuhe umukunzi yifuza ko yazamubera umugore.

Nubwo nta mukunzi afite, Patient Bizimana arateganya gutangaza iby’ubukwe bwe mu minsi mike iri imbere akavanaho urujijo ku bahora bamubaza igihe azaberekera ibirori.

Yagize ati “Mu by’ukuri nta mukunzi mfite ariko ndi gusenga, ndi mu masengesho nsaba Imana ngo izampe uwo nifuza tuzanabana. Umugore mwiza umuntu amuhabwa n’Imana. Ikibazo cy’igihe nzashingira urugo ni benshi bakimbaza ariko vuba bidatinze nzababwira”

Ari kunoza imishinga mishya

Kuri ubu Patient ari gutunganya amashusho y’indirimbo ye ‘Ubwo buntu’ iri gukorwa na Producer Meddy Saleh basanzwe bakorana. Ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ateganya kuzashyira hanze muri Werurwe 2015 kuri Serena Hotel.

Ati “Muri iyi minsi ndi kwita cyane ku mishinga y’indirimbo z’amashusho nzamurika mu kwezi kwa Gatatu kuri Serena. Ntabwo ndamenya amatariki ariko ni vuba nzababwira. Mu minsi mike ndashyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ubwo buntu’ iri gukorwa na Meddy Saleh”

RBA NUSHIMWE YA PATIENT BIZIMA:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .