Mu gitaramo cyo kumurika album ya kabiri Patient Bizimana yise ‘Ubwo buntu’, cyabaye umwanya mwiza ku bemera Yesu aho wabonaga buri wese afite ikintu gikomeye yahindutseho mu buzima bwe binyuze ahanini mu butumwa abahanzi batanze ndetse bwongerwaho imbaraga n’inyigisho za Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana.
Igitaramo cyatangijwe n’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu murimo w’Imana bishimiwe cyane nka Diana Kamugisha wari umaze igihe kigera ku myaka 7 atagaragara mu bitaramo nyuma hakurikiraho Patient Bizimana washimishije benshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Menye neza’, ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Ubwo buntu’ n’izindi.
Iki gitaramo cyabereye kuri Serena Hotel cyitabiriwe ku buryo bukomeye n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu ngeri zinyuranye uhereye ku bana bakiga gutambuka kugeza ku basheshe akanguhe.
Umwanya yahawe wo kwigisha imbaga yari yaje kwifatanya na Patient Bizimana, Apôtre Joshua Masasu yatanze ubutumwa bugaruka cyane ku mbaraga z’Umwami Yesu ndetse akaba yibukije abemera Imana bose n’abakiri mu mwijima wa Satani ko Yesu yatsinze urupfu biba ikimenyetso cy’uko ari igikomangoma akaba umwami w’abami, umugabo udashobora kuneshwa ndetse Isi yose akaba ari we yubakiyeho.
Mu gice cya kabiri cy’iki gitaramo haririmbye abahanzi na bo bakomeye mu murimo w’Imana barimo Aime Uwimana, Simon Kabera na The Sister(Tonzi, Gabby Kamanzi, Gahongayire na Fanny).
Nyuma Patient Bizimana yagarutse mu ndirimbo zifite umudiho ukomeye ziganjemo izo kubyinira Imana, yaririmbye ize bwite n’abandi bahanzi n’amakorali akomeye mu Rwanda.
Patient Bizimana yavuze ko iki gitaramo ari amateka akomeye kuri we, ngo akibonamo imbaraga za Yesu ngo kuko imigendekere yacyo yose n’uburyo cyitabiriwe bigaragaza koko ko yatsinze urupfu aba imfura mu bazutse.
Yagize ati “Ni ishimwe rikomeye cyane, ni amateka akomeye kubona abantu bangana gutya baje kwifatanya nanjye ngo tuzamure ukuboko twerekane ko Yesu ari Imana, ko yatsinze urupfu. Ibi byose byagezweho ku bw’imbaraga z’imirimo y’Imana, Yesu ni urutare rukomeye. Ndashimira abantu bose bamfashije kuri iki gitaramo iyo batahaba sinari kugira icyo nishoboza”
Iyi album ya Patient Bizimana igizwe n’indirimbo 8 zifite amashusho yatunganyijwe na Producer Meddy Saleh. Muri iki gitaramo iyi DVD yacuruzwaga ku mafaranga ibihumbi bitanu.
Amafoto: Nkinzingabo Jacques
Twitter: @murungisabin @KalindaBrendah
TANGA IGITEKEREZO