Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko, ibi yabihamirije mu gitaramo asanzwe ategura cyitwa ’Easter Celebration’ kiba kuri Pasika buri mwaka hizihizwa izuka rya Yesu /Yezu wabambwe nyuma y’iminsi itatu akazuka.
Igitaramo cyatangijwe n’umusore uri kwigaragaza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Papy Clever, aririmba indirimbo yitwa ’Narakwiboneye’ n’iyitwa ’Uburyohe’ benshi batangira gufashwa no kujya mu mwuka wo kwizihiza izuka rya Yesu batunganye.
’Easter Celebration’ yabereye mu nzu enye z’ibitaramo zari zakomatanyirijwe hamwe mu nyubako ya Raddison Blu ku Kimihurura, cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunzi ’indirimbo zihimbaza Imana mu ngeri zinyuranye uhereye ku bana bakiga gutambuka kugeza ku basheshe akanguhe ku buryo imibare y’abinjiye yarenze ibihumbi bitanu.
Ku isaha ya saa moya zirengaho iminota mike nibwo Patient Bizimana yageze ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ’Menye neza’, ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Ubwo Buntu’ n’izindi zafashije benshi kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika bafite umutima wogejwe mu maraso ya Yesu.
Nyuma y’uyu muririmbyi hakurikiyeho Apollinaire Habonimana usanzwe ari umuhanzi w’umuvugabutumwa mu Burundi, yaririmbye yitsamo akanavuza umwirongi wa kizungu (saxophone). Yacuranze anaririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo “Umva icatumye mpinduka”, “Mbega Ubuntu” n’izindi.
Apollinaire Habonimana yahamagaye Patient Bizimana amusanga ku rubyiniro undi na we amurambikaho ibiganza amusabira imigisha. Uyu muvugabutumwa yakurikiwe n’umuhanzi Marion Shako ukomeye cyane muri Kenya aririmba indirimbo ze zitandukanye ziri mu rurimi rw’Igiswahili.
Patient Bizimana yongeye kugaruka ku rubyiniro asusurutsa abitabiriye ndetse afata umwanya wo gushimira abamufashije mu migendekere y’iki gitaramo. Yashimye cyane Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana afata nka se mu buryo bw’umwuka. Uyu mushumba wa Restoration Church mu Rwanda yavuze ko nta mpamvu yo gutinya kandi Yesu yarapfuye akazuka bityo buri muntu wese akaba afite ubushobozi bwo kubabarirwa.
Se wa Patient Bizimana yatunguye benshi
Patient Bizimana yagarutse kuri se umubyara witwa Munyaribanje Leonard agaruka ku by’ubuto bwe avuga ko yakuze atozwa gukunda gusenga, kuririmbira Imana. Ibi byose avuga ko abikomora mu muryango.
Yamutumiye ku rubyiniro bitunguranye amusaba kuririmba indirimbo yitwa ’Niba uhoraho ari amahoro yawe’ imenyerewe cyane muri Kiliziya Gatolika, avuga ko yajyaga ayimuririmbira kera akiri igitambambuga amwigisha n’impanuro ziyikubiyemo.
Nyuma y’iki gitaramo mu kiganiro Patient yagiranye na IGIHE yagize ati "Kuririmbira Imana ni impano nakuye kuri Papa umbyara, mwabonye ko yaririmbye neza cyane, mwabonye ko ari we nabikomoyeho, yagize neza kundera neza, yagize neza kundinda kujya mu nzira mbi angira inama nziza zo gukora."
Yongeyeho ko yishimiye uburyo igitaramo cyagenze kuko ngo akenshi iyo uri umuhanzi ugategura igitaramo atariko ibintu byose biba biri bugende neza. Ariko ijoro rya Pasika kuri we ahamya ko ryabaye iry’ibitangaza gusa bitewe n’umubare w’abantu bifatanyije na we muri ’Easter Celebration’ ndetse n’uburyo igitaramo cyaranzwemo umwuka w’Imana kugeza kirangiye.
Ati "Igitaramo cyagenze neza, Imana yabanye natwe, ibintu byose turabona byagenze neza muri rusange ku buntu bw’Imana." Yavuze ko yatunguwe n’ubwitabire ndetse n’uburyo benshi batashye bakinyotewe no gutaramana n’abaramyi babasusurukije.
Yagize ati "Icyantunguye ni ukuntu igitaramo kirangiye ubona abantu bagishaka gukomeza, urabona gutaha ari ikibazo, ni ibintu nshimira Imana cyane."
Patient Bizimana utegura iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ mu mwaka wa 2019 ngo yihaye intego yo kuzatumira umwe mu bahanzi bakomeye mu murimo w’Imana ku Isi nka Darlene cyangwa Don Moen.
Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO