00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari ibyishimo bisa ku magana y’abitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 April 2017 saa 09:17
Yasuwe :

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient yongeye gukora igitaramo gikomeye cyo kwishimira Pasika, agaruka ku buryo ibyo gukunda gusenga kuri we atari ibya none kuko yakuze abitozwa na se umubyara usengera muri Kiliziya Gatolika.

Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko, ibi yabihamirije mu gitaramo asanzwe ategura cyitwa ’Easter Celebration’ kiba kuri Pasika buri mwaka hizihizwa izuka rya Yesu /Yezu wabambwe nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Igitaramo cyatangijwe n’umusore uri kwigaragaza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Papy Clever, aririmba indirimbo yitwa ’Narakwiboneye’ n’iyitwa ’Uburyohe’ benshi batangira gufashwa no kujya mu mwuka wo kwizihiza izuka rya Yesu batunganye.

’Easter Celebration’ yabereye mu nzu enye z’ibitaramo zari zakomatanyirijwe hamwe mu nyubako ya Raddison Blu ku Kimihurura, cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunzi ’indirimbo zihimbaza Imana mu ngeri zinyuranye uhereye ku bana bakiga gutambuka kugeza ku basheshe akanguhe ku buryo imibare y’abinjiye yarenze ibihumbi bitanu.

Ku isaha ya saa moya zirengaho iminota mike nibwo Patient Bizimana yageze ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ’Menye neza’, ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Ubwo Buntu’ n’izindi zafashije benshi kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika bafite umutima wogejwe mu maraso ya Yesu.

Nyuma y’uyu muririmbyi hakurikiyeho Apollinaire Habonimana usanzwe ari umuhanzi w’umuvugabutumwa mu Burundi, yaririmbye yitsamo akanavuza umwirongi wa kizungu (saxophone). Yacuranze anaririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo “Umva icatumye mpinduka”, “Mbega Ubuntu” n’izindi.

Apollinaire Habonimana yahamagaye Patient Bizimana amusanga ku rubyiniro undi na we amurambikaho ibiganza amusabira imigisha. Uyu muvugabutumwa yakurikiwe n’umuhanzi Marion Shako ukomeye cyane muri Kenya aririmba indirimbo ze zitandukanye ziri mu rurimi rw’Igiswahili.

Patient Bizimana yahanitse ahimbaza Imana

Patient Bizimana yongeye kugaruka ku rubyiniro asusurutsa abitabiriye ndetse afata umwanya wo gushimira abamufashije mu migendekere y’iki gitaramo. Yashimye cyane Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana afata nka se mu buryo bw’umwuka. Uyu mushumba wa Restoration Church mu Rwanda yavuze ko nta mpamvu yo gutinya kandi Yesu yarapfuye akazuka bityo buri muntu wese akaba afite ubushobozi bwo kubabarirwa.

Se wa Patient Bizimana yatunguye benshi

Patient Bizimana yagarutse kuri se umubyara witwa Munyaribanje Leonard agaruka ku by’ubuto bwe avuga ko yakuze atozwa gukunda gusenga, kuririmbira Imana. Ibi byose avuga ko abikomora mu muryango.

Yamutumiye ku rubyiniro bitunguranye amusaba kuririmba indirimbo yitwa ’Niba uhoraho ari amahoro yawe’ imenyerewe cyane muri Kiliziya Gatolika, avuga ko yajyaga ayimuririmbira kera akiri igitambambuga amwigisha n’impanuro ziyikubiyemo.

Nyuma y’iki gitaramo mu kiganiro Patient yagiranye na IGIHE yagize ati "Kuririmbira Imana ni impano nakuye kuri Papa umbyara, mwabonye ko yaririmbye neza cyane, mwabonye ko ari we nabikomoyeho, yagize neza kundera neza, yagize neza kundinda kujya mu nzira mbi angira inama nziza zo gukora."

Yongeyeho ko yishimiye uburyo igitaramo cyagenze kuko ngo akenshi iyo uri umuhanzi ugategura igitaramo atariko ibintu byose biba biri bugende neza. Ariko ijoro rya Pasika kuri we ahamya ko ryabaye iry’ibitangaza gusa bitewe n’umubare w’abantu bifatanyije na we muri ’Easter Celebration’ ndetse n’uburyo igitaramo cyaranzwemo umwuka w’Imana kugeza kirangiye.

Ati "Igitaramo cyagenze neza, Imana yabanye natwe, ibintu byose turabona byagenze neza muri rusange ku buntu bw’Imana." Yavuze ko yatunguwe n’ubwitabire ndetse n’uburyo benshi batashye bakinyotewe no gutaramana n’abaramyi babasusurukije.

Yagize ati "Icyantunguye ni ukuntu igitaramo kirangiye ubona abantu bagishaka gukomeza, urabona gutaha ari ikibazo, ni ibintu nshimira Imana cyane."

Patient Bizimana utegura iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ mu mwaka wa 2019 ngo yihaye intego yo kuzatumira umwe mu bahanzi bakomeye mu murimo w’Imana ku Isi nka Darlene cyangwa Don Moen.

Igitaramo cya Patient Bizimana cyabereye muri Kigali Center
Umuhanzi w'umuramyi Aime Uwimana yari yanyuzwe n'igitaramo
Byari ibyishimo bisa ku magana y’abitabiriye iki gitaramo
Patient Bizimana yari afite abacuranzi bazi umuziki
Imyirongi ya kizungu yacuranzwe muri iki gitaramo
Gitari zakirigiswe
Alain Numa ukora muri MTN ari nayo muterankunga w'igitaramo
Patient Bizimana ateguye iki gitaramo ku nshuro ya Gatatu
Uyu muririmbyi yakoze benshi ku mutima mu ndirimbo zihimbaza Imana
Ifoto y'ubuhanga yafashwe n'umufotozi wa IGIHE yerekana Patient Bizimana n'abacuranzi be imbere y'abafana
Bishop Rugagi Innocent yari yaje kwihera ijisho
Aimable Twahirwa usanzwe atera inkunga abahanzi ba Gospel yari yaje gushyigikira Patient Bizimana
Ababyeyi ba Patient Bizimana bari bahari
Apotre Masasu n'umugore we bashyigikiye Patient Bizimana muri iki gitaramo
Aline Gahongayire na Umurerwa Evelyne mu gitaramo cya Patient
Gaby Kamanzi yafashije Patient muri iki gitaramo cy'uburyohe
Patient Bizimana na Gaby Kamanzi
Buri wese yaryohewe mu buryo bwe bwihariye
Abana na bo banyuzwe n'uyu muziki w'imbonekarimwe
Muri Easter Celebration byari umuziki w'agatangaza
Uyu byamurenze ashinga umutwe hasi aramya Imana ku bw'impano yahaye aba baririmbyi
Patient Bizimana akoresha imbaraga zidasanzwe mu bitaramo bye
Apotre Masasu yigishije ijambo ry'Imana mu gitaramo cy'umukirisitu we Patient
Apollinaire Habonimana wo mu Burundi yaririmbye benshi barafashwa
Apollinaire wakunzwe mu ndirimbo 'Nama Ntangara'
Yaririmbye anicurangira Saxophone
Umunyarwenya Atome yari yitabiriye iki gitaramo
Abantu bahimbawe bigaragarira amaso
Patient Bizimana yatumiye se ku rubyiniro ahageze atera indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika benshi bakubita igitwenge
Marion Shako, umuhanzi ukomeye muri Kenya
Uyu muririmbyi afite ijwi ryihariye kandi ryumvikanamo ubuhanga
Patient Bizimana yaririmbanaga ingufu agacishamo agatera imigeri

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .