00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha yagize icyo avuga ku kuva muri TPF kwa Peace

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 15 October 2013 saa 10:55
Yasuwe :

Alpha Rwirangira, wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya TPF3, yatangaje ko yababajwe cyane no kuba umuhanzi Peace yavanywe mu irushanwa rya TPF6, ariko asaba bagenzi be basigayemo kongera imbaraga bakazahesha ishema u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, Alpha yagize ati “Birababaje kuba umuhanzi nka Peace adakomeje muri TPF6 ariko sibwo bwa nyuma mu buhanzi bwe, tuzakora uko dushoboye kose dukomeze kumufasha”.
Yongeraho ati “Ntewe ishema na Nyamitari kandi nakunze uko (...)

Alpha Rwirangira, wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya TPF3, yatangaje ko yababajwe cyane no kuba umuhanzi Peace yavanywe mu irushanwa rya TPF6, ariko asaba bagenzi be basigayemo kongera imbaraga bakazahesha ishema u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, Alpha yagize ati “Birababaje kuba umuhanzi nka Peace adakomeje muri TPF6 ariko sibwo bwa nyuma mu buhanzi bwe, tuzakora uko dushoboye kose dukomeze kumufasha”.

Yongeraho ati “Ntewe ishema na Nyamitari kandi nakunze uko Phionah yiyerekanye; mugerageze mushyiremo imbaraga muzaduheshe ishema nk’igihugu cyacu. Imana ikomeze ifashe abari mu irushanwa bose.”

Akigera i Kigali, Peace yatangaje ko nubwo atabashije gukomeza muri iri rushanwa, agiye kongera umurava mu bikorwa bye by’umuziki. Yagize ati “Ndashima Imana ko nahagarariye igihugu cyanjye n’umuryango wanjye neza, ndashimira abambaye hafi mu rugendo rwa TPF6 nubwo nasezerewe mu irushanwa ndacyakora umuziki, nabashije kugira ubunararibonye bukomeye kandi ni amahirwe akomeye kuri njye.”

Peace yahumurije abababajwe cyane no kuba yarasezerewe agira ati “Abababajwe no gusezererwa kwanjye yaba ari Abanyakenya n’Abanyarwanda, muhumure n’ubundi ukuri mwakwireberaga. Gusa byose ni gahunda y’Uwiteka, ubunararibonye mvanyeyo nzabukomeza mu muziki wanjye urusheho gukura ndabibijeje.“

Peace ni umwe mu bahanzi bikunze kuvugwa kenshi ko ari mu bafite impano mu Rwanda, bikaba byaranagaragajwe no kuba yari mu bahanzi bake bari bemerewe gukomeza muri iri rushawa n’ubwo amahirwe atamusekeye.

Muri TPF6 u Rwanda rusigaranye abahanzi Patrick Nyamitari na Phionah, bakeneye gushyigikirwa kugira ngo bazagere kure.

Indirimbo Beautiful Peace yakoranye na Alpha:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .