00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuvanwa muri Tusker kwa Peace byateje ukutumvikana

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 14 October 2013 saa 10:02
Yasuwe :

Byari igihe cy’ibyishimo mu gitaramo cyo gutangaza amazina y’abahanzi bajya mu nzu (Academy) ya TPF, gusa ku rundi ruhande, amarira, akababaro n’agahinda byari byose.
Uru ruhande rw’akababaro kari muri iri rushanwa ni rwo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru, aho umunyarwanda Peace yasezererwaga, akaba yari umwe muri batatu bagize agahinda ubwo abandi 15 bari mu byinshimo no kubyina intsinzi.
Ugusezererwa kw’uyu muhanzi Jolis kwateje impagarara ntikwanavugwaho rumwe cyane cyane kuri bamwe (...)

Byari igihe cy’ibyishimo mu gitaramo cyo gutangaza amazina y’abahanzi bajya mu nzu (Academy) ya TPF, gusa ku rundi ruhande, amarira, akababaro n’agahinda byari byose.

Uru ruhande rw’akababaro kari muri iri rushanwa ni rwo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru, aho umunyarwanda Peace yasezererwaga, akaba yari umwe muri batatu bagize agahinda ubwo abandi 15 bari mu byinshimo no kubyina intsinzi.

Abagize akanama nkemurampaka batoranya abakwiye gukomeza n'abakwiye gusezererwa muri TPF

Ugusezererwa kw’uyu muhanzi Jolis kwateje impagarara ntikwanavugwaho rumwe cyane cyane kuri bamwe bagaragazaga ko batishimiye ukuvanwamo kwe.

Mu by’ukuri, Peace Jolis yigaragaje neza anatuma benshi bemeza ko yari akwiye amahirwe yo gukomeza akajya mu nzu (Academy) gusa hari impamvu iki gitaramo cyagenewe kubamo abagize akanama nkemurampaka.

Twibuke ko abagize akanama nkemurampaka biganjemo abamaze igihe kinini muri aya marushanwa ya Tusker Project Fame, ndatekereza ko dukwiye kubaha icyemezo ntakuka bafashe.

Akenshi bagaragaza ibintu nyamukuru byagiye biranga buri muhanzi mu myiyerekano ye kugira ngo bamufateho umwanzuro wa nyuma.

Ndatekereza ko dukwiye kwemera ibyemezo by’abagize akanama nkemurampaka tukanishimira uko igitaramo cyagenze kuko ukuri kutubwira ko dufite imano nyinshi muri iri rushanwa.

[Abanyarwanda turacyasigaranye abahanzi babiri Patric Nyamitari na Phionah bagifite umwanya wo kuduhagararira kandi neza, tubizere dukomeze no kubashyigikira].

Peace yari yarabanje kugira ibyo agaragaza mbere mu muziki, anakorana indirimbo na Alpha Rwirangira, wegukanye umwanya wa mbere muri TPF3.

Gusezererwa kwa Peace Jolis ntibyakiriwe neza na bose

Ndizera ko azakomeza umwuga we, uru ni urubuga tuba tubonye rwo kureba amakosa yacu mu bijyanye n’umuziki tukanabyubakiraho twubaka ejo heza hacu mu mwuga.

Inkuru yo ku rubuga rwa tuskerprojectfame.tv yashyizwe mu Kinyarwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .