00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu muziki wanjye byinshi byarahindutse, TPF 6 yaramfashije cyane-Peace

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 3 December 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Umuhanzi Peace Jolis uri wasezerewe ku munsi wa mbere w’irushanwa rya Tusker Project Fame 6 avuga ko yatangiye guhindura byinshi mu muziki yakoraga mbere n’uwo yatangiye gushyira ahagaragara.
Ati “Nkinjira mu irushanwa rya TPF 6 nasanze byinshi ari bishya ugereranyije n’umuziki nakoraga mbere yo kujyamo, nahigiye byinshi kandi by’ingenzi mu muziki wanjye.”
“Mu Rwanda umuhanzi arabyuka akoza amenyo, akambara uko abonye ngo agiye gufata amashusho y’indirimbo ye. Nahigiye ko ngomba kugira (...)

Umuhanzi Peace Jolis uri wasezerewe ku munsi wa mbere w’irushanwa rya Tusker Project Fame 6 avuga ko yatangiye guhindura byinshi mu muziki yakoraga mbere n’uwo yatangiye gushyira ahagaragara.

Ati “Nkinjira mu irushanwa rya TPF 6 nasanze byinshi ari bishya ugereranyije n’umuziki nakoraga mbere yo kujyamo, nahigiye byinshi kandi by’ingenzi mu muziki wanjye.”

“Mu Rwanda umuhanzi arabyuka akoza amenyo, akambara uko abonye ngo agiye gufata amashusho y’indirimbo ye. Nahigiye ko ngomba kugira abanyitaho igihe cyose ngiye kugaragara mu ruhame nk’igihe ngiye gufata amashusho y’indirimbo zanjye, mu bitaramo mu biganiro n’itangazamakuru n’ahandi kuko ayo mashusho nta wamenya aho azagera.”

“Nkanjye mba ngomba kuyashyira ku rubuga rwa Tusker Project Fame kuko benshi bamaze kumenya. Rero niyo mpamvu haba mu mashusho cyagwa n’ahandi ngomba kwita ku muziki wanjye ku buryo ubwo ari bwo bwose, nk’ ubu mu mashusho y’indirimbo ‘Mpobera’ nambitswe na Ian Boutique.”

Peace avuga ko ubu mu byo yakuye muri Tusker Project Fame ya 6 harimo no kuba azashyira imbaraga mu gukora umuziki wa Live( akoresheje ijwi ry’umwimerere), ati “Iyo wifuza kuba umuhanzi mu Rwanda burya, wumva wahita ujya muri Studio abenshi niko babigenza, ariko ubu byamaze guhinduka kuri jye, kuko irushanwa(TPF 6) ryampinduye nubwo nta gihe kinini narimazemo.”

Ubu ngo yatangiye kwitoza hamwe na “Alpha Band” mu muziki w’umwimerere azaririmba mu gitaramo azakorana n’umuhanzi Alpha Rwirangira mu rwego rwo gusoza umwaka no gusangira Noheli n’abana tariki 25 Ukuboza.

Peace Jolis ni umwe mu bahanzi bazwiho kugira impano yo kuririmba neza ndetse no kugira ijwi ryiza mu Rwanda, kimwe na bagenzi be nka Christopher, Bruce Melody, Elion Victory, Nyamitali Patrick n’abandi. yamenyekanye yane mu ndirimbo “Beautifull” yakoranye na Alpha Rwirangira, “Uranyigishije” n’izindi nyinshi.

Mu banyarwanda bari baryitabiriye kugeza ubu hasigayemo Nyamitali Patrick wenyine mu gihe hasigaye gusa iminsi itanu gusa ngo risozwe ku mugaragaro, Phionah we akaba yaramaze gusezererwa kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo.

Peace Jolis yunze mu rya bagenzi be nka Alpha Rwirangira, Gabiro Gilbert n’abandi bitabiriye amarushanwa rya Tusker Project Fame (TPF) yatambutse, bagaragaza akamaro yabagiriye, haba mu muziki wabo no mu buzima busanzwe no kubana n’abandi barimo abanyamahanga.

Amashusho y’Indirimbo "Mpobera" ya Peace

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .