00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace afite umukobwa bamaze imyaka ibiri bakundana mu buryo buhishe

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 May 2016 saa 11:36
Yasuwe :

Umuhanzi Peace wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 yeruye ko afite umukobwa bamaze imyaka ibiri bakundana mu buryo buhishe batinya amaso y’itangazamakuru.

Umuhanzi Jolis Peace uzwi mu ndirimbo ‘Mpamagara’, ‘Musimbure’, ‘Nakoze Iki’ na Ferrari ikunzwe muri iki gihe, avuga ko yaterese uyu mukobwa [adashobora kuvuga mu izina] bimugoye cyane.

Ati “Abenshi ntabwo bazi ko mfite umukunzi, ni n’ubwa mbere mbivuzeho. Ni umukobwa mwiza tubyumva kimwe, tumaranye imyaka ibiri. Namuterese bingoye cyane!”

Peace uherutse gukora indirimbo ‘Ferrari’ iri mu ziri gucurangwa cyane kuri Radio yahamije ko yayihimbye ashaka kuvuga ku bwiza bw’Abanyarwandakazi ahereye ku mukunzi we nubwo atamuvuze mu izina ahubwo akifashisha Miss Kundwa Doriane, Akiwacu Colombe na Jolly Mutesi.

Ati “ Abantu bayifata mu buryo butandukanye, hari abambaza uwo mukobwa naririmbye uruta ba Nyampinga w’u Rwanda, abandi bakambwira ko naririmbye umukunzi wanjye. Njye naririmbaga ubwiza bw’Abanyarwandakazi, nashyizemo ba Nyampinga kuko ari bo bazwi ku bwiza.”

Yongeraho ati “Abakobwa bo mu Rwanda ni beza cyane, nanjye ubwanjye iyo ngenda mu nzira mba narangaye. Hari igihe uhura n’umukobwa na we wamubona ukumva amaso yawe araryohewe. Nanjye naramubonye, ndamufite tumaranye imyaka ibiri. Kumutereta byarangoye cyane, ni mwiza nyine yagombaga kungora.”

Umukunzi wa Jolis Peace yamubujije kubibwira itangazamakuru

Umukunzi wa Peace ngo yamubujije kubivuga mu itangazamakuru, ndetse babonana mu buryo bwihishe ku buryo nta munyamakuru wabaca iryera.

Ati “Yaranyiyamye, yambujije ko byajya mu itangazamakuru. Ntabwo akunda ko ubuzima bwanjye na we twabushyira hanze ariko nzamubereka bidatinze.”

Peace ari gutegura Album ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ze zakunzwe gusa. Azayishyira hanze mu buryo bwihariye. Ati “Ndi gukora izaba iriho indirimbo zakunzwe, iracurangitse cyane. Nzayimurika nyuma yo gukora igitaramo cyo kuyimvisha abantu [listening party]”

Peace afite indirimbo ikunzwe yitwa 'Ferrari'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .