00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace agiye gusohora album nyuma y’imyaka irindwi aririmba

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 July 2016 saa 03:19
Yasuwe :

Umuhanzi Peace wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 ageze kure umushinga wo gutegura album ya mbere ashaka gushyira hanze mu mpera za Kanama 2016.

Jolis Peace azwi cyane mu ndirimbo ‘Mpamagara’, ‘Musimbure’, ‘Nakoze Iki’ na Ferrari ikunzwe muri iki gihe, avuga ko album yitegura gushyira hanze ariyo ya mbere agiye gusohora mu myaka irindwi amaze akora umuziki.

Ati “Urabona kuva natangira umuziki iyi niyo album yanjye ya mbere ngiye gushyira hanze. Uhereye kuri za ndirimbo zanjye za kera, abenshi banyibuka muri ‘Nakoze iki’ ari nayo nahereyeho, kuva icyo gihe kugeza ubu sinigeze nkora album, ubu nibwo ngiye kuyisohora bwa mbere.”

Mu kiganiro na IGIHE, Peace yavuze ko Album ya mbere ari gutegura izaba igizwe n’indirimbo ze zakunzwe gusa. Ati “Ndi gukora izaba iriho indirimbo zakunzwe, iracurangitse cyane. Nzayimurika bitarenze ukwezi kwa Kanama, nibidakunda ntabwo narenza muri Nzeri ntarayisohora.”

Yavuze ko yashyize imbaraga zikomeye kuri album ya mbere ndetse ngo abazayumva bazayisangaho umwihariko n’ubuhanga bwe binyuze mu buryo yayicuranze n’uko yayiririmbye.

Yagize ati “Urabona iyi ni album ya mbere ngiye gukora kuva natangira umuziki, nagerageje gushyiramo imbaraga zanjye zose, naritanze bihagije kugira ngo umuntu uzagura CD yanjye azanyurwe. Nagerageje kwitanga ku buryo iyi album izaba ikimenyetso cyumvikanisha Peace uwo ari we.”

Peace yashyize hanze indirimbo nshya y’urukundo yise ‘Uko Nagukunze’, yavuze ko yayihimbye akuye inganzo mu byo abona mu bakundana.

Peace agiye gusohora album nyuma y’imyaka irindwi aririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .