00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace Jolis yakoranye indirimbo na Hope wegukanye TPF6

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 5 March 2014 saa 03:59
Yasuwe :

Jolis Peace umwe mu bahanzi bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6 muri Kenya, akaba ari n’umwe mu basezerewe rugikubita, yashyize hanze indirimbo ‘Honey’ yakoranye na Hope waje kwegukana intsinzi muri iryo rushanwa. Kanda hano wumve iyi ndirimbo
Nyuma y’aya marushanwa Peace yaje guhurira na Hope i kigali dore ko ari naho akunze kuba nk’uko Peace abitangaza, maze amusaba ko bakorana indirimbo arabimwemerera.
Iyi ndirimbo ‘Honey’ bayikoreye mu Rwanda muri studio (...)

Jolis Peace umwe mu bahanzi bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6 muri Kenya, akaba ari n’umwe mu basezerewe rugikubita, yashyize hanze indirimbo ‘Honey’ yakoranye na Hope waje kwegukana intsinzi muri iryo rushanwa.
Kanda hano wumve iyi ndirimbo

Peace Jolis wakoranye indirimbo na Hope wegukanye TPF6

Nyuma y’aya marushanwa Peace yaje guhurira na Hope i kigali dore ko ari naho akunze kuba nk’uko Peace abitangaza, maze amusaba ko bakorana indirimbo arabimwemerera.

Iyi ndirimbo ‘Honey’ bayikoreye mu Rwanda muri studio yitwa ‘Future record’ ikorerwamo na David.

Honey ni indirimbo iri mu njyana ya funk ivanze na Jazz, uyumvize wumva ari injyana itamenyerewe mu Rwanda ariko kandi irimo ubuhanga bwinshi.

Hope wegukanye TPF6

Aganira na IGIHE, Peace yavuze ko ubu amaze gukuza impano ye ya muzika kandi akaba yiteguye kugeza ku Banyarwanda ibihangano byiza.

Ati: “Numva hari aho maze kujyera, impano yanjye yarakuze yaba mu miririmbire ndetse n’ijwi, kandi niteguye guha Abanyarwanda umuziki nyawo udasondetse”.

Peace ni umwe mu bahanzi bagaragaza impano n’umuhate mu gukora Live, avuga ko amaze igihe kinini mu muziki ariko atabashije gukora cyane kubera yari akizitiwe n’amasomo.

Kanda hano wumve Honey ya Peace na Hope

Uretse Hope, Peace yanakoranye indirimbo yitwa Beautiful na Alpha Rwirangira nawe iwgeze kwegukana TPF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .