00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace na Jody Phibi basohoye amashusho y’indirimbo ‘Turajyanye’ bahuriyemo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 September 2016 saa 09:03
Yasuwe :

Abahanzi bafite amajwi yumvikanamo ubuhanga mu miririmbire, Peace Jolis na Jody bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Turajyanye’ bakoranye mu mwaka wa 2015.

‘Turajyanye’ ni indirimbo y’urukundo iri mu njyana ya RnB, yakozwe na Producer David muri Future Records. Iyi yasohotse mu buryo bw’amajwi mu mezi arindwi ashize, aba bahanzi bayikoreye amashusho bitinze kubera inzitizi zimwe na zimwe bagize bahura na zo.

Mu kiganiro na Peace Jolis yagize ati “Urumva iyi ndirimbo twayikoze kera, hari hashize igihe iri hanze, abantu barayishimiye cyane ikijya hanze ariko bahoraga batwishyuza amashusho yayo.”

Yongeyeho ati “Ntabwo ari twe twifuje ko ijya hanze bitinze, ni ibibazo byagiye bizamo, twashakaga aho kuyikorera ugasanga hajemo utubazo ntihaboneke ku buryo twanze kuyikorera ahantu hatameze neza kuko twifuzaga ko yazasohoka imeze neza.”

Peace yavuze ko iyi ndirimbo itari ku rutonde rw’izigize album ya mbere ari gutunganya, ngo yayikoranye na Jody nk’umushinga bifuje guhuriramo bombi. Ati “Ntabwo nzayishyira kuri album yanjye, nayikoze nk’indirimbo twahuriyemo twembi bisanzwe.”

Uyu muhanzi yavuze ko afite indi mishinga y’indirimbo yakoranye n’umwe mu bahanzi bakomeye azashyira hanze mu gihe cya vuba. Jody na we yavuze ko yiteguye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya aheruka gusohora yitwa ‘Birandenga’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .